Kamonyi: Promesse wari ufite imyaka 7 yaguye mu cyobo arapfa

Ubwanditsi
1 Min Read
1-4024x1784-1-0#

Kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ukwakira 2026 umwana witwa Ukwishatse Promese w’imyaka 7 yaguye mu kirombe gisanzwe gicukurwamo umucanga giherereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugalika, mu Karere ka Kamonyi, ubwo yari agiye kurinda umuceri umuryango we wari warahinze muri icyo kirombe. Yaguye mu gisimu cyarengewe n’amazi y’imvura ahita yitaba Imana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye INDORERWAMO ko mu gitondo bari bagiye kurinda umuceri bahinze muri icyo kirombe, nk’uko bari basanzwe bajya kuwurinda.
Bakomeza bavuga ko Ukwishatse Promese yari yagiye ku ishuri mu gitondo, maze agarutse bamuha ibyo kurya, nyuma yaho, nyina yahise ajya mu ishyirahamwe, agarutse, yashatse umwana aramubura, bituma umuryango utangira kumushakisha.
Mu gihe cyo kumushakisha, bageze aho bahinze umuceri basanga yaguye mu gisimu cyarengewe n’amazi y’imvura yapfuye. Icyo gisimu kiri mu kirombe gisanzwe gicukurwamo umucanga, bivugwa ko gifite ubujyakuzimu bwa metero ebyiri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageze ahabereye ibyago, rufata ibipimo kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu mwana. Nyuma yaho, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Inzego z’umutekano zisaba ababyeyi kurushaho kwita ku mutekano w’abana babo, bakabarinda kujya ahantu hashobora kubateza ibyago, nko mu birombe byacukuwemo umucanga, mu bisimu no mu byobo bishobora kuzuramo amazi y’imvura.
(Habimana Ramadhani/ Indorerwamo.com)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *