Kiliziya gatolika mu Rwanda yasabye abakristo gusengera Papa Léon XIV wagiye kubagwa

Ubwanditsi
3 Min Read

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasabye Abasaseridoti, Abiyeguriye Imana n’Abakristu bose mu Rwanda no ku isi gufatanya mu isengesho, basabira Nyirubutungane Papa Leo XIV, uri mu bihe byo kwitabwaho n’abaganga kubera ikibazo cy’ubuzima bwe.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ryakozwe i Kigali ku wa 13 Ukwakira 2026.

Muri iri tangazo, Abepisikopi Gatolika mu Rwanda barasaba abakirisitu gusabira Papa kugira ngo Nyagasani amuhe ubuzima, amukomezemo imbaraga kandi amworohereze gukomeza kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi.

Bagize bati: “Nyagasani amube hafi kandi amukomereze ubuzima, abe hafi kandi y’abaganga bashobore kumwitaho uko bikwiye bamurikwe na Roho Mutagatifu.”

Iri sengesho rije mu gihe Papa Leo XIV yitegura kubagwa kugira ngo akurweho ikibyimba gito cyagaragaye mu bihaha, nk’uko amakuru yatangajwe na Vatikani abivuga.

Indwara Papa Leo XIV arwaye ni iyihe?

Amakuru yatangajwe na Vatikani ku wa 11 Ukwakira 2026 avuga ko abaganga basanze Papa Leo XIV afite ikibyimba gito kiri mu bihaha, kizwi mu buvuzi nka lung nodule. Iki kibyimba cyagaragaye mu gihe yari ari gukorerwa isuzuma ry’ubuzima risanzwe.

Papa yavuze ko iki kibyimba cyagaragaye hakiri kare kandi ko giherereye ahantu hamwe mu bihaha. Nyuma yo kugirwa inama n’abaganga, yemeye kubagwa kugira ngo gikurweho.

Icyakora, ni ngombwa kumenya ko ikibyimba cyo mu bihaha kitavuze ko umuntu aba arwaye kanseri byanze bikunze. Hari ibibyimba biba ari indwara zitari kanseri, mu gihe ibindi bishobora kuba bifitanye isano na kanseri cyangwa izindi ndwara.

Kugeza ubu, amakuru yatangajwe ku buzima bwa Papa ntiyemeza ko arwaye kanseri. Icyo abaganga bagamije ni ukumukuraho icyo kibyimba kugira ngo bagisuzume neza, bamenye imiterere yacyo n’ubuvuzi bushobora gukenerwa nyuma yo kubagwa.

Ni iki gisabwa kugira ngo akire?

Ikintu cya mbere gisabwa ni ukubagwa kugira ngo icyo kibyimba gikurweho, nk’uko abaganga be babimugiriye inama. Nyuma yaho, ibisubizo by’isuzuma ry’icyo kibyimba ni byo bizafasha abaganga kumenya niba hakenewe ubundi buvuzi cyangwa niba kubagwa bihagije.

Igihe azamara akira kizaterwa n’uko kubagwa bizagenda, ibisubizo by’isuzuma n’uko umubiri we uzabyakira. Vatikani yari yatangaje ko Papa ashobora kumara hafi icyumweru mu bitaro nyuma yo kubagwa.

Mu gihe cyo gukira, azakurikiranwa n’abaganga, ahabwe ubuvuzi n’uburuhukiro bikenewe, kandi akurikize amabwiriza azahabwa n’abamwitaho.

Ku rundi ruhande, isengesho ry’Abakristu n’ubufasha bwa roho ni byo Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashimangiye mu itangazo ryayo, isaba ko Papa yakomezwa muri ibi bihe.

Papa Leo XIV, uyobora Kiliziya Gatolika ku isi, ni we wasimbuye Papa Fransisiko watabarutse mu mwaka wa 2025. Uburwayi bwe bwatumye abakirisitu bo mu bice bitandukanye by’isi bamwereka ko bamuri hafi, bamwifuriza gukira vuba no gukomeza inshingano ze zo kuyobora Kiliziya.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *