Apple iri kwitegura igikorwa cyacyo cyiswe ‘Pro and tell’ cyo kumurika ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, kizaba ku wa 28 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Los Angeles.
Dushingiye ku makuru akomeje kuvugwa, amaso yose azaba ahanzwe ishyirwa hanze rya mudasobwa ya MacBook Pro ya ‘touchscreen’ cyangwa se ushobora gukoreshaho intoki mu kirahure cyayo.
Biteganyijwe ko izaba ari yo mudasobwa ya mbere ya Apple ikoreshwa muri ubu buryo, inafite ikirahure cy‘amashusho n’amabara bikeye cyane [OLED touchscreen laptop].
Amakuru agaragaza ko izaba ifite umubyimba muto kandi ifite uburemere buke kurusha izisanzwe. Ikirahure cyayo kizaba kigera ku mpera zayo.
Iyi mudasobwa nshya ifite ikoranabuhanga rya ‘Dynamic Island’, aho agace k’umukara kaba kazengurutse camera kagaragara hejuru ku kirahure. Rizasimbura wa mwanya w’umukara wari usanzwe uhishe camera uzwi nka [Notch].
Amakuru agaragaza ko Apple ishobora kwirengagiza ‘chips’ za M6 Pro na Max muri izi mudasobwa nshya, ahubwo igakomeza gukoresha iza M5 Pro na M5 Max.
Uretse iyi mudasobwa nshya ya MacBook Pro, hitezwe kandi ko Apple izavugurura mudasobwa yayo isanzwe ya MacBook Pro ya santimetero 35,56 ndetse na mudasobwa ya iMac ifite santimetero 60,96, igashyiramo ‘chip’ ya M6, igasimbura iya M5 yashyizwe hanze mu Ukwakira 2025.
Izi MacBook Pro na iMac zizakomeza kugira isura n’imiterere y’inyuma bisanganywe.
Ikindi kintu gikomeye gitegerejwe ni ishyirwa hanze rya iPad mini 8.
Amakuru avuga ko iyi izaba ari yo iPad ya mbere itari mu cyiciro cya Pro igiye guhabwa ikirahure kigaragaza amashusho meza cyane [OLED display].
Iyi iPad mini nshya ishobora kuzaba ifite camera y’imbere yimuriwe mu ruhande kugira ngo ikore neza mu gihe iki gikoresho kizajya kiba kirambitswe, ‘chip’ ya A20 Pro, ndetse n’ubushobozi bwo kutinjirwa n’amazi [IP waterproof rating].
Mu gihe Apple yakurikiza gahunda yayo isanzwe yo kugeza ibikoresho byayo ku isoko, ibi bikoresho bishya bishobora gutangira gutumizwa mbere y’uko bigera ku isoko [pre-order] guhera ku wa 28 Ukwakira 2026, itariki ntakuka yo kubishyira ku isoko ikaba ku wa 6 Ugushyingo 2026.

