Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), baganira ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’uyu muryango ndetse n’ingamba zo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu karere.
Ibi biganiro byabereye muri Antigua na Barbuda, aho Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2026).
Mu byo baganiriyeho harimo uko ubufatanye hagati y’u Rwanda na WTO bwakomeza gutezwa imbere, hagamijwe gufasha igihugu kwagura amahirwe y’ubucuruzi mpuzamahanga no gukurura ishoramari.
Banagarutse ku kamaro ko kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere, kuko ari imwe mu nzira zafasha kwagura amasoko, kongera amahirwe ku bashoramari, guteza imbere inganda no gushyiraho imirimo mishya.
Kongera ubucuruzi bw’akarere ni ingenzi cyane ku bihugu bya Afurika, kuko bituma ibicuruzwa n’ibikorwa bitangwa n’ibihugu bitandukanye bibona amasoko yagutse, bityo bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bwabyo.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu masezerano y’ubucuruzi agamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, harimo n’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).
WTO ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu 1995, ugamije gushyiraho no gukurikirana amategeko agenga ubucuruzi hagati y’ibihugu, koroshya ubucuruzi no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Dr. Ngozi Okonjo-Iweala wo muri Nigeria ayobora WTO kuva mu 2021, aba abaye umugore wa mbere n’Umunyafurika wa mbere uyoboye uyu muryango.
Inama ya CHOGM 2026 iri kubera i St. John’s muri Antigua na Barbuda, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihuje abayobozi b’ibihugu 56 bigize Commonwealth. Iyi nama iribanda ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.