Amatora yo hagati muri manda ya Perezida Donald Trump yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Ugushyingo 2026, yarangiye ishyaka ry’Abademokarate (Democratic Party) ritsinze ishyaka ry’Abarepubulikani (Republican Party) rya Trump, rihindura isura y’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko imibare y’ibyavuye mu matora yatangajwe na Associated Press na Reuters ibigaragaza, Abademokarate begukanye ubwiganze muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite (House of Representatives), nyuma yo kubona imyanya myinshi mu duce twari dusanzwe dufatwa nk’ibirindiro by’Abarepubulikani.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, ibyavuye mu matora byagaragazaga ibi:
-
Abademokarate: Batsindiye ku muanya 53 muri Sena, harimo n’abasenateri babiri bigenga bafatanya na bo, mu gihe mu Badepite bari bamaze kwegukana imyanya 214.
-
Abarepubulikani: Bagize imyanya 41 muri Sena, mu gihe mu Badepite bari bamaze kwegukana 126.
Iyi mibare ni iy’agateganyo y’imyanya yari imaze gutangazwa, kuko amajwi yari agikomeje kubarurwa mu duce tumwe na tumwe.
Gutsindwa kwa Trump bishobora kugira izihe ngaruka?
Gutsindwa kw’Abarepubulikani ni igihombo gikomeye kuri Perezida Donald Trump, kuko bituma atakaza ubwiganze yari afite muri Kongere.
Kuva muri Mutarama 2027, Abademokarate bazaba bafite ubushobozi bwo kuburizamo imwe mu mishinga y’amategeko ya Trump, kwanga bamwe mu bayobozi ashyiraho no gutangiza iperereza ku mikorere y’ubutegetsi bwe.
Ibi bishobora kandi gutuma manda ye ya kabiri irangwa n’amakimbirane menshi hagati ya White House na Kongere, bikagorana ko ashyira mu bikorwa gahunda ze za politiki.
Abasesenguzi bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’imibereho, intambara ya Iran n’impungenge z’imikorere y’ubutegetsi biri mu byatumye bamwe mu batoye bahindura icyerekezo bagashyigikira Abademokarate.
Nubwo Trump yashimiye Abademokarate ku ntsinzi yabo, yavuze ko atabona ibyavuye mu matora nk’aho ari ukumuhana cyangwa kumwanga ku giti cye, ahubwo anenga abakandida b’ishyaka rye kuba batarakoze ibyo bagombaga gukora.
Ibi byavuye mu matora ni ubutumwa bukomeye ku ishyaka rya Trump, mu gihe hasigaye imyaka ibiri ngo manda ye ya kabiri irangire.