EASF iri gusuzuma ubushobozi bw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Ubwanditsi
2 Min Read

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye itsinda ry’abayobozi b’Ingabo z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), mu ruzinduko rugamije gusuzuma ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga muri uyu muryango.

Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuyobozi wa EASF, riherekejwe na Brig Gen Stephen Maina Huria, Umugaba w’Ingabo za EASF, ryakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali.

Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa by’iminsi itandatu byo kugenzura no gusuzuma ubushobozi ibihugu bigize uyu muryango byiyemeje gutanga, hagamijwe kureba niba buhagije kandi bwujuje ibisabwa kugira ngo bushobore gukoreshwa mu butumwa butandukanye bwo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano.

Mu biganiro byahuje abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’intumwa za EASF, hanasuzumwe urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu myiteguro, ubushobozi ifite bwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo ndetse n’uburyo ishobora gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iri suzuma rifite akamaro kuko rituma EASF imenya ubushobozi nyakuri ibihugu biyigize bishobora gutanga mu gihe habayeho ikibazo cy’umutekano gisaba ubufatanye n’ubutabazi bwihuse. Rinatanga umwanya wo kureba niba inzego zitandukanye zifite abakozi, ibikoresho, ubumenyi n’imyiteguro bikenewe kugira ngo zishobore kuzuza inshingano zazo mu butumwa bw’uyu muryango.

Polisi y’u Rwanda ni imwe mu nzego z’igihugu zishobora kugira uruhare mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro, binyuze mu gutanga abapolisi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora mu butumwa mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye no kurinda abasivili, kubungabunga umutekano, gushyigikira iyubahirizwa ry’amategeko no gufasha inzego z’umutekano mu bihugu biri mu bibazo.

EASF ni umuryango w’ubufatanye mu by’umutekano ugamije guha ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano, binyuze mu myiteguro y’ingabo zihuriweho zishobora koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro, gukumira amakimbirane no guhangana n’ibindi bibazo bikomeye byugarije akarere.

Iri suzuma kandi rigaragaza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu gukemura ibibazo by’umutekano, kuko ibibazo byugarije igihugu kimwe bishobora kugira ingaruka ku bindi, bityo bigasaba ubufatanye, guhanahana amakuru no kugira ubushobozi bwo gutabara mu gihe bibaye ngombwa.

Uru ruzinduko rukomeje kugaragaza uruhare u Rwanda rwiyemeje kugira mu bikorwa byo guteza imbere amahoro n’umutekano, haba mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Image

Image
Umuyobozi mukuru wa Polisi yakiriye umuyobozi w’itsinda
Image
Hasuzumwe ubushobozi Polisi y’u Rwanda ifite mu kubungabunga amahoro
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *