Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hatorwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bikorwa byo gushaka kubuza Louise Mushikiwabo kongera gutorerwa kuwuyobora, birimo gusaba ko hahindurwa uburyo amajwi azabarwa.

Abakandida bane bahataniye uyu mwanya ni Louise Mushikiwabo ushaka manda ya gatatu, Juliana Amato Lumumba wo muri RDC, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Mauritanie na Romania, byombi ni ibihugu bifite abakandida bahanganye na Mushikiwabo. Ibi bihugu bimaze iminsi mu biganiro bishaka uko nibura umukandida wabyo umwe yazatsinda. Ni ibiganiro bigaruka ahanini ku mategeko agenga amatora.
Ni ibikorwa biri kuba mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo ibibazo, nubwo Mushikiwabo yagiye ashimangira ko ayo makimbirane adakwiye kuba ishingiro ryo guhitamo umuyobozi wa OIF.
Amatora ateganyijwe muri uku kwezi i Phnom Penh muri Cambodge, ahazabera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Francophonie ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026. Abanyamuryango 53 bafite uburenganzira busesuye bwo gutora ni bo bazahitamo uzayobora uyu muryango.

Impaka ku majwi akenewe kugira ngo umukandida atsinde
Jeune Afrique yatangaje ko kimwe mu byo RDC n’ibihugu biyishyigikiye byibanzeho ari uburyo bwo gutora igihe abakuru b’ibihugu baba bananiwe kumvikana ku mukandida umwe.
Amategeko yemejwe mu nama yabereye i Djerba muri Tunisie mu 2022 ateganya ko Umunyamabanga Mukuru atorwa ku bwumvikane busesuye. Iyo butabonetse, hakoreshwa amatora, hagatsinda umukandida urusha abandi amajwi.
Mbere y’inama y’Inama Ihoraho ya Francophonie yabereye i Paris ku wa 13 Ukwakira, abahagarariye RDC, Mauritanie na Romania banditse ibaruwa bahuriyeho basaba gusobanurirwa uko ayo matora azakorwa.
Ibyo bihugu nta nzitizi byari byagaragaje igihe ayo mategeko yemezwaga mu 2022.
Mu nama y’i Paris, uhagarariye RDC yagaragaje ko atumva uburyo umuyobozi yatorwa atabonye nibura kimwe cya kabiri cy’amajwi. Uhagarariye Romania na we yabajije inzira yakurikizwa mu gihe ibyavuye mu matora byaba byamaganwe.
Alassane Ndiaye ushinzwe inzego n’inama za OIF yasobanuye ko muri ubwo buryo bwo gutora, utsinda ari urusha abandi amajwi, atari ngombwa ko arenza kimwe cya kabiri cy’abatoye.
Ku wa 19 Ukwakira, yatanze n’inyandiko ibisobanura, agaragaza ko ayo matora atandukanye n’asaba ubwiganze burenze kimwe cya kabiri cy’amajwi.
Izo mpaka zifite icyo zivuze mu matora ahuriyemo abakandida bane. Mu gihe buri wese yaba afite abamushyigikiye, umwe ashobora kurusha abandi amajwi atarengeje kimwe cya kabiri cy’ay’abatoye bose.
Inyandiko ya Lumumba igaragaza impungenge afitiye ayo mategeko
RDC yatangaje kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ku wa 26 Gashyantare. Uyu mukobwa wa Patrice Émery Lumumba, wabaye na Minisitiri mu gihugu cye, avuga ko ashaka ko Francophonie irushaho kwegera abaturage no kubaha umwanya.
Jeune Afrique ivuga ko yabonye inyandiko y’ingamba ze igizwe n’impapuro eshanu, yateguwe mu mpera za Ukwakira, irimo kwamagana ibisobanuro OIF yatanze ku buryo bwo gutora.
Muri iyo nyandiko, Lumumba agaragaza impungenge z’uko amatora aramutse abaye mu cyiciro kimwe, hagatsinda urusha abandi amajwi, byaha amahirwe umukandida ufite itsinda ry’abamushyigikiye rikomeye kandi ryunze ubumwe. Iyo nyandiko igaragaza ko uwo mukandida ashobora kuba Mushikiwabo.
Lumumba anashidikanya ku nyandiko isobanura amategeko yatanzwe na OIF, agaragaza ibyo abona nk’ibyuho mu mabwiriza ndetse n’ingingo yakwifashisha asaba ko hahindurwa umubare w’amajwi ukenewe kugira ngo umukandida atsinde.
Ubu impaka ntizikiri izo gusobanukirwa gusa uko amatora azakorwa. Zageze no ku cyifuzo cyo guhindura uburyo bwo gutsinda, mu gihe habura iminsi mike ngo abakuru b’ibihugu bahure.
Guhuza imbaraga kw’abahanganye na Mushikiwabo
Amakuru avuga ko abakandida batatu bahanganye na Mushikiwabo bashobora kuba bafitanye ubufatanye butaratangazwa ku mugaragaro, bugamije gufasha uwaba afite amahirwe menshi muri bo gutsinda Mushikiwabo.
Nta masezerano yatangajwe yo gushyigikira umukandida umwe, kandi nta n’umwe muri abo batatu ufite gahunda yo kwikura mu matora ngo aharire abandi.
Cioloș ni umwe mu bashobora kungukira mu kutumvikana kw’abakandida b’Abanyafurika. Hari igitekerezo cy’uko mu gihe yatsinda, umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIF, akaba uwa kabiri mu buyobozi bwayo, wahabwa Umunyafurikakazi. Uwo mwanya usanzwe ufitwe n’Umunya-Canada, Caroline St-Hilaire.
Havugwa amakuru y’uko RDC yava muri OIF
Jeune Afrique yavuze ko hari amakuru amaze igihe avugwa ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora gukura igihugu cye muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorwa.
Ntihavuzwe niba Tshisekedi yarigeze yemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru.
Icyakora, RDC iramutse ivuyemo, byagira uburemere kuri OIF. RDC ifite abantu miliyoni 67,8 bavuga Igifaransa, ikaba ari cyo gihugu gifite benshi ku Isi, imbere y’u Bufaransa.
Hari andi makuru avuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagerageje kumvisha Tshisekedi gukura Lumumba mu matora mbere y’inama ya Phnom Penh.
Bivugwa ko ngo Macron yabiganiriyeho na Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, na we wohereje murumuna we Téné Birahima Ouattara i Kinshasa.
Ubwo butumwa bwari bugamije gushishikariza Tshisekedi gukuramo umukandida we, mbere y’uko atsindwa nk’uko bamwe mu banyamuryango b’Abanyafurika babiteganyaga.
Hari amakuru avuga ko Macron yijeje Perezida Kagame gushyigikira Mushikiwabo; abandi bakavuga ko ashobora no gushyigikira Cioloș.
Mushikiwabo asaba ko amatora ashingira ku bushobozi
Mu gihe ibyo biganiro bikomeje, Mushikiwabo avuga ko umuyobozi wa OIF akwiye gutorwa hashingiwe ku bushobozi bwe no ku cyo ashobora kugeza ku muryango, aho kumushingira ku makimbirane igihugu akomokamo gifitanye n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye na France 24 ku wa 25 Nzeri, yavuze ko adahakana ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, ariko ko bitakagombye kwimurirwa muri OIF.
Mu kindi kiganiro cyatangajwe mu Ukwakira, yanavuze ko yemeranya na Lumumba ku kuba OIF idakwiye kuba aho ibihugu byombi bihanganira.
Yagize ati “Ndi Umunyarwandakazi kandi binteye ishema, nkunda igihugu cyanjye. Ariko muri OIF nkorera ibihugu byose.”
Mushikiwabo anavuga ko adatewe ubwoba n’amatora, kuko yagize uruhare mu mavugurura ateganya uko ibintu bikwiriye gukorwa igihe nta bwumvikane bubonetse.
Icyizere cye agishingira ku byo amaze gukora no ku nkunga avuga ko yijejwe n’ibihugu bitandukanye. Ashimangira ko amahitamo ya nyuma azaba ay’abakuru b’ibihugu bazatora.
Mushikiwabo yatowe bwa mbere mu 2018, atangira inshingano muri Mutarama 2019, yongera gutorwa mu 2022.
Mu byo avuga ko yakoze harimo kugabanya no gukomatanya imishinga ya OIF, ikava kuri 40 ikagera kuri 15, kugira ngo ubushobozi bw’umuryango bwibande ku bikorwa bifite umusaruro ugaragara.
Kuva mu 2019, OIF yakusanyije miliyoni 336 z’amayero. Ikigega La Francophonie avec Elles, cyatangijwe mu gihe cya COVID-19, cyageze ku bagore hafi ibihumbi 100, binyuze mu mishinga 354 yo mu bihugu 36.
Mu burezi, gahunda ELAN ifasha abana kwiga bahereye ku ndimi kavukire mbere yo gukomeza mu Gifaransa, igaragazwa nk’imaze kugera ku banyeshuri miliyoni 12.
Mu byo ateganya gukomeza gukora, harimo ko ashaka kwagura amahugurwa y’urubyiruko mu ikoranabuhanga n’imyuga, akagera ku bihumbi 100 mu cyiciro cya mbere, no guharanira ko indimi n’umuco bya Afurika bigira umwanya mu iterambere ry’ubwenge buhangano.



Ivomo:Igihe