Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza, bagaragaje agahinda n’uburakari nyuma y’uko umubyeyi akurikiranyweho gutwika umwana we amuziza ko yamuririye ibishyimbo.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mubyeyi yakoreye umwana we iki gikorwa cy’ubugome nyuma yo kumushinja kumurira ibishyimbo, ibintu byateye abaturage kwibaza ku burere n’umutekano w’abana mu miryango.
Uyu mubyeyi yemereye BTN TV ko ari we watwitse umwana we, ariko avuga ko yabitewe n’umujinya wari wamuzengereje. Yasabye imbabazi ku gikorwa yakoze, agaragaza ko atari akwiriye gufata umwana we muri ubwo buryo.
Icyakora, abaturage bo muri aka gace ntibumva impamvu umwana yakorewe ihohoterwa rikomeye nk’iryo azira ibishyimbo. Bavuga ko ibyabaye bidakwiye kureberwa mu buryo bworoshye, ahubwo ko uyu mubyeyi akwiye gushyikirizwa ubutabera kugira ngo abiryozwe.
Bamwe mu baturage bagaragaza ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umubyeyi ahana umwana amutwika, kuko ari igikorwa gishobora kumusigira ibikomere bikomeye ku mubiri no mu mutwe.
Ibi byongeye kubyutsa impaka ku ihohoterwa rikorerwa abana mu ngo, aho bamwe mu babyeyi bagikoresha ibihano birenze urugero mu gihe bagomba kuba ari bo barinda abana kandi bakabarera.

