Ishyaka ANC ryo muri Afurika y’Epfo ryagize umusaruro mubi kurusha indi yose mu matora y’inzego z’ibanze kuva Nelson Mandela ayoboye igihugu akagikura mu butegetsi bw’ivanguramoko (apartheid) akakigeza kuri demokarasi, imyaka irenga 30 ishize.
N’ubwo ANC ari ryo shyaka ryabonye amajwi menshi kurusha andi yose mu gihugu, ryabonye 30.76% by’amajwi yose, bingana no kugabanukaho hafi kimwe cya gatatu ugereranyije na 46% ryabonye mu 2021. Ibi biri kure cyane ya 64.82% ryari ryarabonye mu myaka 20 ishize.
Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Fikile Mbalula, yavuze ko ayo majwi yabonye ari “akaga gakomeye”.
Inkunga yahabwaga iri shyaka ryahoze riyoboye urugamba rwo kubohora igihugu yagabanutseho 15% ugereranyije n’amatora y’inzego z’ibanze yo mu 2021.
Ibi bibaye, mu gihe mukeba waryo mukuru, Ishyaka Democratic Alliance (DA), ryabonye hafi 25% by’amajwi ku rwego rw’igihugu.
Ishyaka uMkhonto weSizwe Party (MKP) ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma ryabonye amajwi 10%, riba irya gatatu, mu gihe andi majwi asigaye, amashyaka mato yayasaranganyije.
Ibibazo byo kunanirwa gutanga serivisi z’ibanze zirimo amazi n’amashanyarazi, hamwe na ruswa, biri mu byatumye amajwi ANC ibona agenda agabanuka mu myaka 15 ishize.
Ubwo yageraga ahabarirwa amajwi ku mugoroba w’ejo ku cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’umuyobozi wa ANC, Cyril Ramaphosa, yagize ati: “Twemera icyemezo cy’abaturage, uko cyaba giteye impungenge kose. Twemera ko ari uku abaturage ba Afurika y’Epfo bo mu mijyi mito, imijyi minini n’utundi duce tw’imijyi mikuru bavuze, kandi ni wo mwanzuro wabo. Turawemera twicishije bugufi. Ni igabanuka riteye impungenge, ni ko narisobanura.”
Kubera ko nta shyaka na rimwe ryabonye amajwi arenga 50 ku ijana mu mijyi myinshi, amashyaka afite iminsi 14 yo kugirana ibiganiro mbere y’uko hashyirwaho inama njyanama z’imijyi.
Hagati aho, Fikile Mbalula, yavuze ko ishyaka rye ritazajya gusaba imyanya mu biganiro byo gushyiraho ihuriro ry’amashyaka.