Igitero cy’indege cya Israel cyagabwe ku bitaro bya Nasser biherereye mu mujyi wa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza, cyahitanye nibura abantu batandatu, barimo umuganga wabagaga abarwayi, abandi 20 barakomereka.
Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026, kigaba ku nyubako irimo ishami ryo kubaga abarwayi muri ibyo bitaro. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’Ubutabazi muri Gaza avuga ko cyangije bikomeye inyubako y’ibitaro.
Abaganga bemeje ko umwe mu bahitanywe n’icyo gitero ari Rezik Abushira, wari umuganga ubaga abarwayi. Amashusho yafashwe imbere mu bitaro agaragaza ibyumba byasenyutse, imyanda y’ubwubatsi n’ibikoresho byasandaye, mu gihe abarwayi bakomeretse bajyanwaga kwitabwaho.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Igisirikare cya Israel cyagabye icyo gitero kigambiriye umuyobozi wo mu mutwe witwaje intwaro wa Hamas n’abandi barwanyi, kikavuga ko bakoreshaga ibitaro mu bikorwa bya gisirikare. Gusa, ibirego byacyo ntibyashoboye kugenzurwa mu buryo bwigenga nk’uko ikinyamakuru Reuters cyabitangaje.
Ibitaro bya Nasser ni kimwe mu bigo by’ubuvuzi bike bigikora muri Gaza, aho ibikorwa remezo by’ubuzima byangijwe bikomeye n’intambara imaze igihe.
(Habimana Ramadhani/ lndorerwamo.com)