Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye Isi gufatanya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu by’Isi kurushaho gufatanya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihutisha iterambere rirambye no korohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkunga y’amafaranga n’ishoramari bigenewe ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), iri kubera mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba ubufatanye bw’ibihugu byose, cyane cyane mu gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kubona inkunga y’imari, ikoranabuhanga n’ubundi bufasha bukenewe kugira ngo ibihugu bishobore gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije.

Yagaragaje kandi ko hakenewe kongera ishoramari mu bikorwa by’iterambere ritangiza ibidukikije, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bikunze guhura n’imbogamizi z’amikoro mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi ngingo y’inkunga y’imari ni imwe mu ziri ku isonga mu biganiro bya COP31, aho ibihugu bikomeje gushaka uburyo bwo gushyira mu bikorwa intego yo kugeza nibura kuri miliyari 300 z’amadolari ya Amerika buri mwaka y’inkunga y’ikirere, nk’uko byumvikanyweho muri COP29, hagamijwe gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri iyi nama ruribanda ku gushaka inkunga yizewe kandi yoroshye kuboneka, cyane cyane igenewe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ingufu zisukuye, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe no gukurura ishoramari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.

U Rwanda kandi rwifuza ko hashimangirwa ubufatanye mu guteza imbere amasoko y’inguzanyo zishingiye ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere (Carbon Markets), ndetse no gufasha ibihugu byahuye n’ibihombo n’ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe kubona ubufasha bubikwiriye.

COP31 ni urubuga mpuzamahanga ruhuriza hamwe ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Paris yo mu 2015 no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi ni amahirwe ku Rwanda yo kugaragaza gahunda zarwo zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, gukurura abafatanyabikorwa no gushaka ishoramari rizafasha gushyira mu bikorwa intego zarwo z’iterambere rirambye.

Image
Minisitiri w’intebe n’intumwa yari ayoboye
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *