Senateri Evode Uwizeyimama- Iyo imvura iguye ugira ngo amashanyarazi agiye kugama

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Senateri Evode Uwizeyimama yanenze ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, cyane cyane iyo imvura iguye, agaragaza ko hakwiye kwitabwa ku buziranenge bw’ibikoresho bikoreshwa mu kuyageza ku baturage.

Yabigarutseho ku wa 12 Ugushyingo 2026 ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ya Sena yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage, cyakozwe kuva ku wa 14 Nyakanga kugeza ku wa 22 Nzeri 2026.

Senateri Uwizeyimama yavuze ko iki kibazo kigaragara no mu Mujyi wa Kigali, atanga urugero rw’aho atuye mu Karere ka Kicukiro, imvura igwa amashanyarazi agahita abura.

Ati “Hari n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato dukunze kubona na hano muri Kigali, cyane cyane iyo imvura iguye, imvura iragwa ukagira ngo umuriro [amashanyarazi] na wo ugiye kugama. Njye ahantu ntuye aha ku Kicukiro iyo imvura iguye umuriro uragenda kubera imvura iguye nahamagara umuntu ushinzwe REG hariya mu Karere igisubizo ampa arambwira ngo hari ahantu intsinga z’amashanyarazi ziguye.”

Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku buryo zimwe mu nsinga z’amashanyarazi zinyuzwa mu biti, akibaza ku buziranenge bw’ibikoresho byifashishwa n’uburyo birinda ko zihanuka iyo imvura iguye.

Yabigereranyije n’amapiloni y’ibyuma ya kera, avuga ko atari yabona yaguye.

Ati “Niba mureba neza hari amapiloni, bya bipiloni by’ibyuma bya kera, biriya bintu ntabwo nari nabona byaguye. Sinzi niba mwaranavuganye ku buziranenge bw’ibikoresho aha kuko usanga biriya bisinga by’umukara biraca mu biti bimwe babizirika ku bintu by’ibiti  bikongera bigaca mu mivumu koko imvura yagwa ugasanga byahanutse cyangwa se watambuka ugasanga uri kubikandagira n’imodoka biri aho mu muhanda, ku buryo umuntu yibaza ngo biriya bintu baba bareba bakabona ubuziranenge bwabyo ari ubuhe?”

Uwizeyimama yanagarutse ku nkongi zikunze kuvugwa hirya no hino, agaragaza ko hakwiye gusuzumwa niba hari aho zaba zifitanye isano n’ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bishobora kuba biri ku isoko.

Ati “Hari izi nkongi z’umuriro dukomeza kubona hirya no hino ntawe urakora iperereza ngo atubwire ko zitanafitanye isano n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge by’amashanyarazi bishobora kuba biri ku isoko ry’u Rwanda kuko icyo gitekerezo na cyo barakitubwira.”

Ibi yabigaragaje nk’impungenge zikeneye gusuzumwa, aho kuba umwanzuro w’iperereza wemeza inkomoko y’izo nkongi.

Rporo ya Komisiyo igaragaza ko ingo zagejejweho amashanyarazi ziyongereye, ziva kuri 78,9% mu 2024 zigera kuri 88,3% mu 2026.

Mu 2026, ingo zigaragazwa ko zifite amashanyarazi ni 3.273.772. Muri zo, 2.348.087 zifite ayo ku muyoboro mugari, zingana na 63,3% by’ingo zose, naho 925.685 zikoresha akomoka ku mirasire y’izuba itari ku muyoboro mugari, zingana na 25%.

Raporo igaragaza kandi ko ingano y’amashanyarazi igihugu kibona yavuye kuri megawatt 406 mu 2024 igera kuri megawatt 472,9 mu 2026.

Muri ayo mashanyarazi, megawatt 366,8 zituruka imbere mu gihugu, naho megawatt 106,1 zikagurwa mu mahanga.

src:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *