Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mwogo, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 73 witwa Ntawera Apolinel, wasanzwe mu gikoni cy’urugo rwe amanitse mu mugozi. Bikekwa ko yaba yiyahuye, gusa icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.
Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Karutabana, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Mwogo.
Amakuru Indorerwamo.com yamenye avuga ko nyakwigendera yasanzwe mu gikoni cy’urugo rwe, amanitse mu mugozi yari yaziritse mu ijosi, aho bivugwa ko yari yakoresheje urwego kugira ngo awugeremo.
Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabwiye Indorerwamo.com ko mu byo bari bamuziho nta kibazo cyihariye cyangwa kidasanzwe yari afite cyashoboraga kumuganisha ku gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, kuko yari abanye neza n’abo mu muryango.
Yasobanuye ko ahagana saa mbiri za mu gitondo, abo mu rugo bari basohotse bagiye kugira ibyo bazana, basiga nyakwigendera mu rugo. Bagarutse, bamusanga mu gikoni yamaze kwitaba Imana.
Nyuma y’aya makuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageze ahabereye ibyago kugira ngo rukore iperereza ku byabaye. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, hagamijwe kumenya icyateye urupfu rwe.
Indorerwamo.com yagerageje kuvugisha kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo kugira ngo yumve icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, ariko ntibyashobotse ko amubona.
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa Ntawera Apolinel ntikiramenyekana ku mugaragaro. Ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo n’iperereza rya RIB ni byo bitegerejweho gutanga umucyo ku byabaye.