Abayobozi b’uturere 27 two mu ntara enye z’u Rwanda batorewe kutuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Mu bashya harimo abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza, abari basanzwe mu nzego z’ibanze, abari abayobozi bungirije ndetse n’abafite uburambe mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuhinzi n’inganda z’icyayi.

Mu batorewe uyu mwanya harimo abagore umunani, bangana na 29,6% by’abayobozi bose. Abagabo ni 19, bangana na 70,4%. Ijanisha ryabazwe hashingiwe ku mubare wa ba Meya 27 bivuze ko abo mu Mujyi wa Kigali batabariwemo.
Bamwe muri bo bongeye kugirirwa icyizere nyuma yo kuyobora uturere cyangwa gukorera mu nzego z’ibanze. Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Gakenke, ayiyobora kuva mu 2023, nyuma yo kuyobora by’agateganyo. Muzungu Gerald na we yongeye gutorerwa Karongi. Mbere yaho yari yarayoboye Kirehe, nyuma agirwa umuyobozi w’agateganyo wa Karongi mu 2024.
Hategekimana Fred na we yongeye gutorerwa Kayonza. Mbere yaho yari ayoboye ako karere by’agateganyo, nyuma yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare. Rangira Bruno yongeye gutorerwa Kirehe, aho yabaye Meya bwa mbere mu 2021. Mbere yaho yakoraga mu bijyanye n’itumanaho, anaba umuvugizi w’Umujyi wa Kigali.
Niyonagira Nathalie yakomeje kuyobora Ngoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 2021. Mu mwaka w’imihigo wa 2024/2025, aka karere kaje ku mwanya wa mbere. Mupenzi Narcisse yakomeje kuyobora Nyamasheke, aho yatorewe mu 2023 nyuma yo kujya mu Nama Njyanama y’ako karere.
Mulindwa Prosper yongeye gutorwa n’abanya-Rubavu. Mbere yo kuyobora aka karere, yari umuyobozi w’agateganyo wa Rutsiro.
Sindayiheba Phanuel na we yongeye gutorerwa kuyobora Rusizi, aho yabaye Meya bwa mbere muri Werurwe 2025. Yamenyekanye cyane kubera ubutwari yagaragaje akiri umunyeshuri mu 1997, ubwo we n’abandi bana biganaga i Nyange bangaga kwivangura hashingiwe ku moko.
Iki gitero cyagabwe n’abacengezi kuri iryo shuri cyasize bamwe muri bo bahasize ubuzima, bose hamwe n’abakirokotse bagirwa intwari.
Kakooza Henry yatorewe kuyobora Nyagatare muri manda y’imyaka itanu. Mbere yaho yari umuyobozi w’agateganyo w’ako karere. Yahageze avuye ku kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye.
Sekanyange Jean Leonard, wari Visi Meya wa Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2021, yatorewe kuyobora ako karere.
Amajyepfo yihariye Abarimu ba kaminuza
Abandi binjiye mu buyobozo bw’uturere harimo Dr Bimenyimana Pierre Célestin watorewe kuyobora Nyanza. Ni umuhanga mu bumenyamuntu n’imibanire y’abantu, umwarimu wa kaminuza akaba n’umujyanama wa Visi Perezida wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi.
Eng. Niyonshuti Gerard yatorewe Muhanga. Mbere yo gutorwa yari ashinzwe ishami rishinzwe imicungire y’umutungo na serivisi muri Kaminuza y’u Rwanda. Siboyintore Theodat yatorewe kuyobora Nyaruguru, nyuma yo kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.
Mukasonga Virginie, watorewe kuyobora Ruhango, yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza ya Kigali, umwarimu wungirije akaba n’Uhagarariye abakozi mu Nama Nyobozi ya Kaminuza ya Kigali.
Afite uburambe bw’imyaka 19 mu burezi no mu iterambere. Mbere yaho yabaye umuhuzabikorwa n’umuyobozi w’ishami muri Kaminuza ya Kigali.

Mu bandi bafite uburambe mu nzego za Leta harimo Habimana Thadée, watorewe Nyamagabe nyuma yo kuba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu 2021.
Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuyobora Gisagara, asimbura Jérôme Rutaburingoga. Mbere yaho yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Uyu murenge umaze imyaka irindwi ugabwemo ibitero n’inyeshyamba za FLN zahishe abantu benshi zikanangiza imitungo y’abatari bake.
Nshimiyimana Vedaste yatorewe Huye. Yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo kuva muri Mata 2024.

Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuyobora Akarere ka Bugesera, nyuma yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge hagati ya 2014 na 2016. Asimbuye Mutabazi Richard warangije manda ebyiri. Bugesera mu myaka yashize yagaragaje impinduka mu mibereho myiza, isura y’inzara yaharangwaga ihinduka amateka.
Aka karere kandi gahanzwe amaso mu bikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege gishya cya Kigali kiri kukubakwamo, imihanda izakinirwamo amasiganwa Formula 1 African Grand Prix azakinwa mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu ntangiriro za 2030 n’ibindi.
Murekatete Patricie yatorewe Kamonyi muri manda ya 2026–2031, Asimbuye Dr. Nahayo Sylvetsre kuri uyu mwanya. Uyu mugabo wari umaze igihe kitari kirekire ayobora aka karere ntiyongeye kwiyamamariza kujya mu bajyanama bako.
Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu, asimbura Antoinette Mukandayisenga. Ku bwa Mukandayisenga, mu manota y’imihigo ya 2024/25 aka karere kari inyuma y’utundi n’amanota.
Dr Musabwasoni Marie Grace Sandra yatorewe Rwamagana, asimbura Radjab Mbonyumuvunyi wari warasoje manda ebyiri.
Mu bafite ubumenyi mu buhinzi n’inganda z’icyayi harimo Hategekimana Vincent, watorewe kuyobora Gicumbi. Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SCON, gifasha abahinzi b’icyayi, anagira uruhare mu mushinga w’uruganda rw’icyayi i Nyaruguru. Yabaye kandi umuyobozi w’inganda z’icyayi zirimo urwa Mulindi.
Berwa Marie Grace yatorewe Musanze. Yari mu Nama y’Ubutegetsi ya Muhabura Integrated Polytechnic College, ishuri rikuru ryashinzwe na Diyosezi ya Shyira.
Niyibizi Ildephonse yatorewe kuyobora Akarere ka Burera, asimbura Soline Mukamana.
Gakumba Vincent ni we yatorerewe kuyobora Rutsiro, asimbura Kayitesi Dative.
Birorimana Jean Paul yatorewe kuyobora Ngororero. Mbere yaho yari ayoboye ishami rishinzwe igenamigambi muri ako karere, kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’imishinga.
Chantal Uwamahoro yatorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, asimbuye Mukanyirigira Judith.










