Yagaragaje ko iterambere nyakuri ritangirira ku muntu wiyemeza kubaka ubuzima yifuza, aho gutegereza ko abandi bamwemerera cyangwa bamushyiriraho inzira.
Perezida Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’Afurika gufata iya mbere mu kubaka ahazaza harwo, rukareka gutegereza ko abandi barushyiriraho amahirwe, ahubwo rukayahanga kandi rukagira uruhare mu guhindura imibereho yarwo n’iy’umugabane muri rusange.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya YouthConnekt Africa Summit ku nshuro yayo ya munani, ibera i Kigali muri KCC (Kigali Convention Center)
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yashimangiye ko umuntu agera ku ntsinzi nyakuri igihe yiyemeje kubaka ubuzima yifuza, atagombye gutegereza uruhushya rw’abandi cyangwa kubaho ategereje ko hari uzamufungurira amarembo.
Yagize ati: “Utsinda by’ukuri utangira kubaka ubuzima wifuza kubaho, utiriwe utegereza ko hari uguhereza uruhushya. Ibyo Afurika imaze kugeraho kugeza ubu, yabigezeho igihe twafataga inshingano zo kwiyubakira ahazaza hacu.”
Ubu butumwa bwagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira icyizere mu bushobozi bwarwo, rukamenya ko impinduka rwifuza kubona mu buzima bwarwo no mu bihugu byarwo zishingira ku ruhare rwabo ubwabo.
Perezida Kagame yongeye agaragaza ko urugendo rw’iterambere rya Afurika rudakwiye gushingira gusa ku nkunga cyangwa ku mahirwe ava hanze y’umugabane, ahubwo ko rukwiye kubakwa n’Abanyafurika ubwabo, binyuze mu guhanga udushya, gukora cyane no gufata inshingano.
Yashimangiye ko ibyo Afurika imaze kugeraho byerekana ko ishobora kwiteza imbere igihe abaturage bayo, cyane cyane urubyiruko, biyemeje kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza habo.
Ubutumwa bwa perezida Kagame buje mu gihe urubyiruko rw’Afurika rukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo ubushomeri, amahirwe make yo kubona imirimo iboneye, imbogamizi mu kubona igishoro n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Nubwo ibyo bibazo bihari, Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rudakwiye guheranwa n’imbogamizi, ahubwo ko rukwiye kuzifata nk’impamvu yo gushaka ibisubizo bishya no kwihangira amahirwe.
Inama ya YouthConnekt Africa Summit ni urubuga ruhuza urubyiruko, abayobozi, abashoramari, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku iterambere ry’urubyiruko n’uruhare rwaryo mu guhindura Afurika.
Inama y’uyu mwaka iri kubera i Kigali kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2026, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Shaping the Generational Mission”, ishobora gusobanurwa mu Kinyarwanda nka “Guhamya no gushyira mu bikorwa inshingano z’igihe cy’urubyiruko”.
Iyi nama izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, guhanga imirimo, imiyoborere, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubukungu bushingiye ku buhanzi n’umuco ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko.
Ihuriro ry’uyu mwaka rirashaka kandi guhindura ibiganiro n’ibitekerezo by’urubyiruko ibisubizo bifatika, birimo amahirwe y’ishoramari, ubufatanye n’ingamba zafasha urubyiruko kwiteza imbere.
Urubyiruko ni rwo rufite inshingano zo kubaka Afurika y’ejo
Ubutumwa Perezida Kagame yatanze mu gutangiza iyi nama bushimangira ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’icyiciro cy’abategereje kuzagira uruhare mu iterambere, ahubwo ko ari imbaraga zishobora kuriyobora muri iki gihe.
Kwihangira imirimo, gukoresha neza ikoranabuhanga, guhanga udushya no kugira uruhare mu miyoborere ni bimwe mu byafasha urubyiruko kwigarurira inshingano zo kubaka ejo hazaza.
YouthConnekt Africa yatangijwe mu Rwanda mu mwaka w’i 2017, igamije guhuza urubyiruko n’amahirwe arufasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byarwo. Ubu gahunda imaze kugera mu bihugu 39 bya Afurika.
Inama ya YouthConnekt Africa Summit ya munani i Kigali ikomeje kugaragaza ko ahazaza h’umugabane utuwe n’urubyiruko rwinshi hazaterwa n’ubushobozi bwo guhindura ibitekerezo ibikorwa, no kuva ku gutegereza amahirwe ukayahanga.