Nubwo u Rwanda rwashyizeho amategeko na gahunda bigamije kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga, haracyagaragara imbogamizi mu kugera ku nyubako rusange, uburezi, akazi, serivisi z’ubuzima n’ikoranabuhanga. Abafite ubumuga barasaba ko uburenganzira bwabo butagarukira mu nyandiko, ahubwo bukagaragarira mu buzima bwa buri munsi.
Kugera ahantu umuntu ashaka, kwinjira mu nyubako, gukoresha ubwiherero rusange, kugera ku biro bitangirwamo serivisi cyangwa kwitabira inama ni ibintu abantu benshi bakora batabanje kubitekerezaho. Ariko ku muntu ukoresha igare ry’abafite ubumuga, ubufite kandi adafite n’iryo gare, ufite ubumuga bwo kutabona cyangwa kutumva, ibyo bishobora guhinduka inzitizi ikomeye.
Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’ubumuga kitagomba kureberwa gusa ku bushobozi bw’umubiri cyangwa ubundi bumuga umuntu afite, ahubwo kigomba no kureberwa ku buryo ibidukikije, inyubako, serivisi n’imikorere y’inzego bitateguwe ku buryo buri wese abibyaza umusaruro.
Raporo y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 391.775 bafite ubumuga, bangana na 3,4% by’abaturage bafite imyaka itanu kuzamura.
Iyi mibare igaragaza ko uburenganzira bw’abafite ubumuga ari ikibazo gifite ingaruka ku mibereho y’igice cy’abaturage kitagomba kwirengagizwa.
Inyubako n’ibikorwaremezo bikomeje kuba imbogamizi
Kimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho ni inyubako zitaborohereza kugeramo no kuzifashisha. Hari inyubako z’imiryango itanga serivisi, ibigo by’ubucuruzi, amashuri, ibitaro n’ahandi hahurira abantu benshi zidafite inzira ziborohereza kugeramo.
Uyu utashatse ko amazina ye ajya hanze, afite ubumuga bw’amaguru, agendera ku mbago imwe y’icyuma ubona ishaje, imaze no kumwangiza mu nkokora, akora umwuga w’ubudozi mu Karere ka Nyanza, adodera ku nyubako iherereye muri gare yo mu mujyi ahazwi nk’i Nyanza, inzu we na bagenzi be badafite ubumuga bakoreramo iri hejuru (Muri Etage), kuhagera bisaba kurira ingazi (Escaliers) zitari nke, uyu mugabo avuga ko abangamirwa cyane no kugera aho akorera, yagize ati:”Jye ndi muzima usibye buno bumuga, sinsaba rwose, ndikorera, ariko mu by’ukuri, ndabangamirwa cyane no kugera mu kazi aho nkorera imiriro yanjye y’ubudozi, nawe wakwirebera, dore kugira ngo ngere aho nkorera ngomba kubanza kurira ziriya ngazi zose, no gutaha kandi ni uko”
Uyu mugabo akomeza avuga ko iyo agize amahirwe akagera hejuru, yirinda kugira icyo afata kugira ngo bitamusaba kujya ku bwiherero, ati:”Iyo ngeze hano mu kazi, sinongera kunywa amazi cyangwa kurya, nshobora gushaka kujya mu bwiherero nabwo bikamvuna kongera kumanuka no kurira kuko ubwiherero hano hejuru muri etage ntabwo, ni ikibazo kitubangamira twese, nibadufashe kuko natwe turi abantu, dutanga umusoro nk’abandi, dukwiye ibyiza nk’abandi”
Akomeza avuga ko n’ubwiherero rusange bwa gare butorohereza abamugaye na gato, ati:”Ubwiherero bwacu hano ku isoko, nabwo ntibutworohereza pe, ubuse urabona nakwicara nte? Biragoye pe”
Iki kibazo cy’ubwiherero, agisangiye n’abandi batari bake bagana Gare ya Nyanza. Madame Umuhoza Pascaline ati:”Jyewe nari mvuye i Huye, ndi kujya i Muhanga, nashatse kujya mu bwirero kuko nari nkubwe, ariko urabona ko bidashoboka, zino toilettes ntacyo zadufasha, kandi si hano gusa, gare nyinshi ubona ari uko zimeze, ntizitworohereza”
Ku muntu ukoresha igare ry’abafite ubumuga, urwego rw’amadarajya rudafite inzira yihariye rushobora kumubuza kwinjira mu nyubako. Ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona, kubura ibimenyetso biyobora abantu cyangwa uburyo bw’amakuru akoresha mu kumenya aho agana bishobora kumugora.
Ikibazo ntikigarukira ku kwinjira mu nyubako gusa. No mu gihe umuntu ayigezemo, ashobora gusanga nta bwogero cyangwa ubwiherero bwabugenewe, nta cyuma kimufasha kuzamuka mu nyubako z’amagorofa cyangwa nta buryo bwo kumugezaho serivisi atagombye guhora asaba ubufasha.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe AGHR ku nyubako 30, bukubiyemo ibigo by’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima n’izindi nyubako, bwagaragaje ko 38% gusa ari zo zujuje ibisabwa mu korohereza abafite ubumuga. Ibi byatangajwe mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Ibi birasaba ko igenzura ry’inyubako ritagarukira ku kuba zubatswe neza cyangwa zifite ibyangombwa, ahubwo hanarebwa niba abantu bose bashobora kuzigeramo no kuzikoresha.
Ubwikorezi rusange ntibworohereza buri wese
Kugenda mu muhanda no gukoresha imodoka zitwara abagenzi na byo bishobora kuba ikibazo gikomeye. Imodoka zimwe ntizifite uburyo bwo kwinjizamo umuntu ukoresha igare ry’abafite ubumuga, mu gihe muri gare zimwe na zimwe hashobora kubura inzira yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa abafite intege nke mu kugenda.
Ibi bishobora gutuma umuntu adindira, akabura serivisi yari agiye gushaka cyangwa agahitamo kuguma mu rugo kubera ko atizeye ko ashobora kugera aho ashaka.
Birakwiye ko inzego zishinzwe ubwikorezi n’abikorera muri uru rwego batekereza ku modoka, za gare n’ahandi hateganyirizwa abagenzi ku buryo n’abafite ubumuga babasha kuhagirira serivisi mu bwisanzure.
Chantal ni umwe mu babyeyi wakuriye mu kigo cy’i Gatagara i Nyanza, ariko ubu akaba yaratashye, yabwiye umunyamakuru wa “Indorerwamo” ko Leta ikwiriye kongera kubatekereza, ati:”Leta yakoze byinshi, kandi turayishima pe, ariko yongere na none igire icyo ikora, nkanjye ubu urabona ko mugaye amaguru yombi, ndimo za appareils mu maguru, kurira zino coaster birangora cyane, ubanza byagora kutubonera izacu bwite, ariko Leta nk’umubyeyi ntacyayinanira, njye ndisaziye ndavugira abato”
Hari n’abandi bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko batajya bihanganirwa n’abatwaye ibinyabiziga, akenshi barabahohotera, agasaba ko leta yabashakira inkoni zibafasha mu ngendo zabo za buri munsi.
Uburezi: Hari abana bashobora gusigara inyuma
Uburezi ni uburenganzira bwa buri mwana, ariko kugira ngo umwana ufite ubumuga abone ireme ryabwo, hakenewe ibirenze kumwandikisha mu ishuri.
Hari amashuri adafite inzira zorohereza abana bakoresha amagare y’abafite ubumuga, ibyumba by’amashuri bitateguwe ku buryo buri mwana abyigiramo neza, ndetse n’abarezi bashobora kuba batarahuguwe bihagije mu kwigisha abana bafite ubumuga.
Ku bana bafite ubumuga bwo kutumva, hakenewe uburyo bwo kwigisha bukoresha ururimi rw’amarenga. Ku bafite ubumuga bwo kutabona, hakenewe ibikoresho byanditse mu nyandiko ya Braille, ibitabo by’amajwi n’ikoranabuhanga ribafasha kwiga.
Raporo ya NISR igaragaza ko 34,9% by’abafite ubumuga badafite amashuri bizeho, mu gihe ku badafite ubumuga ari 13,9%.
Iyi mibare iragaragaza icyuho mu kubona amahirwe y’uburezi, bityo hakenewe ingamba zifasha abana bafite ubumuga kwiga mu mashuri abateganyirizwa n’andi mashuri asanzwe, bitewe n’ibikenerwa na buri mwana.
Akazi n’ubukungu: Amahirwe ntaragera kuri bose
Umuntu ufite ubumuga ashobora kuba afite ubumenyi, impamyabumenyi n’ubushobozi bwo gukora, ariko agahura n’imbogamizi zo kubona akazi kubera imyumvire ikiriho cyangwa uburyo aho akorera hatateguwe ngo amworohereze.
Hari abashobora guhezwa mu mahirwe y’akazi bitewe n’uko umukoresha yibanda ku bumuga bafite aho kureba ubushobozi n’ubumenyi bwabo. Abandi na bo bashobora kubona akazi ariko aho bagakorera hakabura ibikoresho cyangwa uburyo bubafasha kugakora neza.
Raporo ya NISR igaragaza ko abagera kuri 30% gusa mu bafite ubumuga ari bo bafite akazi, mu gihe ku badafite ubumuga bangana na 48%.
Ibi bigaragaza ko hakenewe kongera amahirwe yo kubona akazi, guteza imbere kwihangira imirimo, korohereza abafite ubumuga kubona inguzanyo no kubafasha kwinjira mu makoperative no mu zindi gahunda z’iterambere.
Elican Ngabonziza yavuze ko n’ubwo afite ubumuga bw’ingingo, akora akazi ke neza, ariko ikimubabaza ari uko ngo hari ikigo cy’imari yagiye gusabamo inguzanyo akayimwa kubera ko afite ubumuga, yagize ati:”Urabona ko ncuruza, nta kibazo mfite mu mutwe, nkora nk’abandi, ariko narababaye igihe microfinance ntashaka kuvugira hano yanyimye inguzanyo ngo ni uko mugaye, irarenga iziha bano bagenzi banjye bafite inginzo nzima, igitangaje ni uko nabo bayambuye, icyo kintu kirababaza rimwe na rimwe ukumvauriyanze”
Ikoranabuhanga n’amakuru na byo bishobora kuba inzitizi
Muri iki gihe, serivisi nyinshi zigenda zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ariko iyo urubuga rwa interineti, porogaramu cyangwa ubutumwa buteguwe hatitawe ku bafite ubumuga, na bo bashobora gusigara inyuma.
Urugero, umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ashobora kubura uko akurikirana ibiganiro bitagira ibisobanuro mu nyandiko cyangwa ururimi rw’amarenga. Ufite ubumuga bwo kutabona na we ashobora kugorwa no gukoresha urubuga rutabasha gusomwa n’ikoranabuhanga ryifashishwa n’abatabona.
Amakuru ya Leta, amatangazo y’akazi, inyandiko n’ibindi bitangazwa mu buryo busanzwe gusa bishobora kutagera ku bantu bose. Ni yo mpamvu hakenewe gukoresha uburyo butandukanye burimo inyandiko ya Braille, amajwi, inyandiko yoroshye kumva, ibisobanuro by’amashusho n’ururimi rw’amarenga.
Imyumvire ya bamwe na yo iracyabangamira abafite ubumuga
Nubwo hakomeje gukorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ivangura, bamwe mu bafite ubumuga baracyahura n’imvugo zibatesha agaciro, kubagiraho impuhwe zirenze urugero no kubafata nk’abantu badashoboye kwifatira ibyemezo.
Hari n’aho usanga umuntu ufite ubumuga afatwa nk’uwagombye guhora asabirwa cyangwa afashwa, aho guhabwa amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwe no kwifatira ibyemezo ku buzima bwe.
Ibi bigomba guhinduka. Umuntu ufite ubumuga si umuntu ugomba guhabwa uburenganzira nk’impuhwe, ahubwo ni umuturage ufite uburenganzira bungana n’ubw’abandi.
Ni izihe ngamba zikenewe?
Kugira ngo abafite ubumuga bagire uruhare rungana n’urw’abandi mu iterambere ry’igihugu, hakenewe ingamba zifatika zirimo:
- Gukaza igenzura ry’inyubako nshya n’izisanzwe, hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa mu korohereza abafite ubumuga.
- Gutegura ubwikorezi rusange bushobora gukoreshwa n’abantu bafite ubumuga butandukanye.
- Kongera ibikoresho byifashishwa mu kwiga, harimo amagare y’abafite ubumuga, ibyuma bifasha kumva, inyandiko ya Braille n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
- Guhugura abarimu n’abakozi batanga serivisi kugira ngo bamenye kwakira no gufasha abafite ubumuga mu buryo bubaha agaciro.
- Kongera amahirwe yo kubona akazi no kwihangira imirimo.
- Gutegura amakuru n’ikoranabuhanga mu buryo bworohereza abantu bafite ubumuga butandukanye.
- Gushyira abafite ubumuga mu igenamigambi no mu igenzura ry’ibikorwa bibagenewe, kuko ari bo bazi neza imbogamizi bahura na zo.
Uburenganzira bw’abafite ubumuga ntibukwiye kuba amagambo agaragara mu mategeko, muri politiki no mu nyandiko z’inzego zitandukanye gusa. Bukwiye kugaragarira mu nyubako zigerwamo na buri wese, mu mashuri yigirwamo nta vangura, mu modoka zitwara abantu bose, mu kazi gahabwa abafite ubushobozi no mu makuru agera kuri buri muturage.
Igihugu cyubaka iterambere rirambye ni ikigira buri muturage uruhare muri ryo, hatitawe ku bumuga afite.
Ikibazo gikomeye gikwiye kwibazwa ni iki: Ese iyo umuntu ufite ubumuga ageze ku biro bya Leta, ku ishuri, ku bitaro cyangwa mu modoka rusange, ashobora kubona serivisi nk’iy’abandi atiriwe asaba ubufasha budasanzwe?