USA:Abakomeje imyigaragamyo bise umuhanda werekeza ku biro bya Perezida Trump “Black Lives Matter”
Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo “Black Lives Matter” bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.
Mu nyuguti nini z’umuhondo, zanditse ku burebure bwa metero 200 z’umuhanda, iri jambo ryanditswe mu rwego rwo guha agaciro abantu bose bahohotewe n’Abapolisi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Umuyobozi w’uyu mujyi Madamu Muriel Bowser, yavuze ko ibi yabikoze agira ngo yumvikanishe neza ko uyu muhanda ari uw’umujyi ayobora, kandi ko ibi ari icyubahiro yahaye abigaragambirije imbere y’inzu umukuru w’igihugu akoreramo kuwa 01 Kamena 2020, kuko ngo babikoze mu buryo bw’amahoro.
Iyi nyandiko, yanditswe muri uyu muhanda mu gihe imyigaragambyo ikomeje mu gihugu hose, nyuma y’uko umupolisi yishe umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis, amutsikamiye ku ijosi kugeza aheze umwuka. bya maze hafi iminota 10.
Nyuma yuko George Floyd apfuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop, Kanye West, yemeye kwishyura amafaranga y’ishuri yose ya Gianna Floyd, umukobwa wa George Floyd, wishwe n’umupolisi amushinze ivi ku ijosi.
Imigaragambyo muri Amerika irakomeje.
Comments are closed.