Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo Reuters/Ipsos bwagaragaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ageze ku rwego rwo hasi cyane rw’icyizere yagirwaga n’abaturage kuva yatangira manda ye ya kabiri, ahanini bitewe n’intambara igihugu cye kirimo na Iran ndetse n’ingaruka zayo ku bukungu bw’Abanyamerika.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko abaturage bangana na 33% ari bo bonyine bagaragaza ko bashyigikiye uburyo Trump ayobora igihugu, mu gihe 64% bavuga ko batanyuzwe n’imikorere ye. Iyi mibare ni yo ya mbere yo hasi cyane yagezweho muri manda ye ya kabiri, ikaba inangana n’urwego rwo hasi yari yaragezeho mu mwaka wa 2017 muri manda ye ya mbere.
Abasesenguzi bagaragaza ko kugabanuka kw’icyizere Trump afitiwe byihutishijwe cyane n’icyemezo yafashe cyo kwifatanya na Israel mu bikorwa bya gisirikare byagabwe kuri Iran. Iyo ntambara yakurikiwe n’ihungabana rikomeye ry’ubucuruzi bwa peteroli ku Isi, bituma ibiciro bya lisansi bizamuka cyane muri Amerika no mu bindi bihugu.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko Abanyamerika benshi bafite impungenge ko iyi ntambara ishobora kumara igihe kirekire kurusha uko ubutegetsi bwa Trump bwari bwarabiteganyije. Abagera kuri 80% by’ababajijwe bemera ko amakimbirane hagati ya Amerika na Iran ashobora gukomeza igihe kinini, mu gihe bake cyane ari bo batekereza ko ashobora kurangira vuba.
Ikindi cyagaragaye ni uko abaturage benshi batemera ko iyi ntambara ifitiye Amerika inyungu zikomeye. Muri rusange, umuntu umwe gusa muri batanu ni we wemera ko uruhare rwa Amerika muri iyi ntambara rwari rukwiye, ibintu byerekana ko abaturage benshi batishimiye icyemezo cyo kujya muri uru rugamba.
Ihagarara ry’ubucuruzi mu Nzira ya Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi, ryatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka. Ibi byagize ingaruka ku mibereho y’Abanyamerika benshi, cyane cyane mu gihe ubukungu bwari busanzwe buhanganye n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Kugabanuka kw’icyizere Trump afitiwe na rubanda bishobora no kugira ingaruka ku Ishyaka ry’Aba-Republicains mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Bamwe mu bayobozi b’iri shyaka bafite impungenge ko kutishimira intambara ya Iran n’izamuka ry’ibiciro bishobora gutuma abaturage benshi bahindura icyerekezo cy’amatora.
Mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare byagambiriye gukumira Iran kubona intwaro za nucléaire, abatari bake mu banyamerika bo bakomeje kwibaza niba igiciro igihugu kiri kwishyura muri iyi ntambara kidakabije ugereranyije n’inyungu zitegerejweho. Ni ikibazo gikomeje kuba ingingo nkuru mu mpaka za politiki muri Amerika muri iki gihe.
