Dr. Frank Habineza yakiriye ate ibyavuye mu matora?

726

Bwana Dr. Frank Habineza wari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), nyuma yo kumva ibyavuye mu ibarura ry’amajwi, yashimiye Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mabere ahagana saa yine z’ijoro, nibwo komisiyo y’amatora mu Rwanda NEC yashyize hanze ibyavuye mu matora yari yabaye ku manywa yo kuri uyu wa 15 Nyakanga.

NEC yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora byagaragaje ko Paul Kagame ari we wayatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe Dr. Frank Habineza yagize 0.53%, naho Mpayimana Philippe akaba yagize 0.32%.

Nyuma yo kumva ibyavuye mu matora by’ibanze, Dr. Frank Habineza yavuze ko abyakiriye, ndetse ashimira Paul Kagame watangajwe ko yatsinze amatora by’agateganyo.

Yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi, nyuma yo kugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyavuye mu matora by’agateganyo, nagira ngo ntangaze ko tubyakiriye, kandi ko duhaye ishimwe cyangwa se felicitation Nyakubahwa Kagame Paul wagize amajwi menshi kuturusha. Murakoze cyane”.

Comments are closed.