DRC: Ninde uri kugenzura komini ya Minembwe?

Ubwanditsi
3 Min Read

Mu gihe imirwano ikomeye hagati ya FARDC ifatanije n’ingabo z’Abarundi ndetse na Wazalendo n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, buri gice kirigamba kuba aricyo kigenzura Komini Minembwe.

Mu izina ry’igisirikare cya FARDC, Lt Reagan Mbuyi Kalonji uvugira icyo gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko kuri ubu ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo ari bo bari kugenzura komine Minembwe guhera ku munsi w’ejo taliki ya 17 Kamena 2026 nyuma yo gutesha ingabo za MRDP Twirwaneho na M23, ndetse uyu mugabo yavuze ko hafashwe ibikoresho byinshi, n’abasirikare batari bake.

N’ubwo ku ruhande rwa FARDC rwemeza ko arirwo rwatsimbuye abarwanyi ba Twirwaneho, ariko ubuyobozi bwa MRDP tewirwaneho bwateye utwatsi aya makuru buvuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, ko ahubwo icyo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari gukora ari ukurasa no kwica inzirakarengane z’abasivili bakoresheje ama bombe n’intwaro ziremereye.

Visi Perezida wa MRDP-Twirwaneho ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Alexis Mugisha Nkurunziza yagize ati:”Ibyo ni ibinyoma, ubu tuvugana turacyari muri Minembwe, MRDP irakomeza irwanire abaturage bacu. Harakabaho M23.”

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki Rukema, yabwiye abanyamakuru bateraniye mu kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa 18 Kamena ko ingabo za Leta ya RDC zakajije ibitero muri Minembwe.

Dr. Kaniki yatangaje ko ibitero biri kugabwa ku basivili muri Minembwe byakajije umurego, kandi ko umuryango mpuzamahanga ubizi ariko ntacyo uri kubikoraho. Yasabye ko hafatwa ingamba zifatika zigamije kurinda abari mu kaga.

Ati “Igihe cy’amatangazo gusa cyararangiye. Igihe cy’ibikorwa bifatika ni iki. Buri munsi ubamo ubukererwe utwara ubuzima. Buri gikorwa cyo kutita ku kibazo cyongera ububabare. Buri uko hatakaye umwanya wo gutabara, biganisha ku kaga gakomeye.”

Umunyamakuru yabajije Dr. Kaniki niba koko Minembwe yafashwe, asubiza mu magambo ashimangira, ati “Ntekereza ko bifuza ko baba babikoze. Ntibabikoze kandi ntibazabikora. Ibyo ubyandike ku rutare, ntibizahinduka.”

Minembwe ihuza Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga, ikaba ituwe n’abiganjemo Abanyamulenge. Kuva Twirwaneho yavuka mu myaka hafi 10 ishize, ni yo igenzura iyi komini.

Col Fidèle Rugabo yatangaje ko Twirwaneho ari yo iri kugenzura Minembwe kugeza uyu munsi

Amakuru yizewe ava muri Kivu y’Amajyepfo ahamya ko nubwo inzira zagoranye kuko iki gice ari icy’imisozi miremire, abarwanyi b’umutwe wa M23 bageze muri Minembwe bajya kwifatanya na Twirwaneho kurinda umutekano w’abahatuye.

M23 na Twirwaneho bihanganye n’ibitero by’ingabo za Leta ya RDC bikoresheje indege zitagira abapilote (drones), kandi bivugwa ko ziri gutanga umusaruro ukomeye ku rugamba.

Ingabo z’u Burundi na zo zageze ku rugamba kugira ngo zifashe iza RDC gufata iyi Komini ariko amakuru ahari avuga ko ziherutse kuhatakariza abasirikare benshi, imirambo imwe muri yo ipakirwa mu ikamyo, ijyanwa i Bujumbura.

Dr. Freddy Kaniki yatangaje ko bitazabaho ko ingabo za RDC zifata Minembwe

Share This Article