Abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside basabwe kuzabwiza ukuri imiryango yabo

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abagore bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari gusoza ibihano byabo, kwirinda isubiracyaha no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibasubira mu miryango no mu muryango nyarwanda muri rusange.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga abagore bari guhabwa amahugurwa mu Igororero rya Nyamagabe, aho bamaze igihe bahugurirwa kuva ku wa 31 Kanama 2026, mu rwego rwo kubategura gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko.

Mu butumwa yabagejejeho, Dr. Bizimana yabasabye kuzitwara nk’Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo, bagashyigikira gahunda n’umurongo igihugu cyihaye byo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yabibukije ko bafite inshingano zo kubaka imibanire myiza n’abo bazasanga mu miryango no mu baturage, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana yanabasabye kuzabwira ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko kwemera ukuri no kugusangiza ababyiruka ari imwe mu nzira zifasha gukumira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yazongera kwisubiramo.

Yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana ibikorwa byose bishobora kubiba amacakubiri ari inshingano za buri Munyarwanda, cyane cyane abigeze kugira uruhare muri Jenoside bakaba bafite uruhare rukomeye mu gutanga ubutumwa bwo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Aba bagore bari mu Igorero rya Nyamagabe bahabwa amasomo atandukanye agamije kubafasha kwisubiza mu buzima busanzwe, kubaka indangagaciro z’ubunyarwanda, gusobanukirwa amateka y’Igihugu no gutegura imibereho yabo nyuma yo kurangiza ibihano.

Iyi gahunda iri mu bikorwa bigamije gufasha abarangije ibihano kongera kwinjira mu muryango nyarwanda bafite imyumvire n’imyitwarire ishyigikira ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Igihugu.

Image
Minisitiri yabasabye kuvugisha ukuri mu rwego rwo gusigasira amateka y’igihugu
Image
Nyuma yo kurangiza igihano bahawe n’inkiko, barateganya gusubira mu muryango nyarwanda

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *