Umusore w’imyaka 19 yitabye Imana nyuma yo kugirwa n’itaka ryo mu mwobo yacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mugenzi we bafatanyaga w’imyaka 17 we arakomereka.
Byabereye mu Kagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga, uwakomeretse akaba yihutishirijwe kwa muganga.
Umuturage witwa Sinayobye Tharcise, wabonye ibyabaye, yabwiye imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko babanje kubona igice cy’umusozi kiriduka aho barebaga abantu bacukura, bahita bavuza induru basaba ubutabazi kuko bo bari ku wundi musozi batari kubona uko bahagera.
Yagize ati: “Twabonye ibitaka biriduka kandi twahabonaga abantu bacukura, twahise tubabura dutabaza abaturage, abagiye gutabara ni bo batubwiye ko hari abo cyagwiriye.”
Undi muturage witwa Nshombero yavuze ko amakuru bayamenye ubwo abantu bavaga gutabara ahagana saa kumi n’ebyiri.
Ati: “Abavuye gutabara batubwiye ko abantu bagwiriwe n’ikirombe i Kibyimba, bavugaga ko hari abahise bapfa abandi bagakomereka.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwemeje ko uwitabye Imana ari umwe gusa, mu gihe undi arimo kwitabwaho n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse avuga ko abagwiriwe n’ikirombe bakomoka mu Mirenge ya Rugendabari na Kiyumba, bakaba bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko Mumurenge wa Kabacuzi.
Yagize ati: “Umwe akomoka mu Murenge wa Rugendabari, undi mu Murenge wa Kiyumba. Uwa Rugendabari yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe uwa Kiyumba yahise ahasiga ubuzima. Aba bantu bakoraga ubucukuzi butemewe kuko aho bakoreraga nta sosiyete yemerewe kuhakorera ihari.”
Uyu muyobozi yavuze ko nta kirombe cyemewe cyari aho, ahubwo aba bari bacukuye imyobo bashakamo amabuye y’agaciro, maze itaka rirabagwira.
Yongeyeho ati: “Nta kirombe gihari, ni imyobo bacukuye bashakamo amabuye. Iryo taka ni ryo ryabagwiriye, umwe ahita apfa undi arakomereka, uwapfuye afite imyaka 19, mu gihe uwakomeretse afite 17.”
Ubuyobozi bwongeye kwibutsa abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bubashishikariza gushaka akazi muri sosiyete zifite uburenganzira bwo gukora ubucukuzi, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo no kwirinda impanuka nk’izi.