Kenya: Umugabo yashenye inzu yabagamo, acukuramo imva ashaka kwihamba ari muzima
Umugabo wo muri Kenya witwa Francis Chebuche w’imyaka 22, aravugwaho kuba yarahoraga mu makimbirane n’umugore we, nyuma aza no kumwirukana, ahubwo atangira kwicukurira imva, nyuma ajya no kugura isanduku n’imyenda azambara yihamba , ariko Abasaza bakuze bo mu muryango we, bavuga ko ahubwo uwo mugabo akeneye gukorerwa imigenzo ijyana n’imico y’ubwoko bw’abitwa ‘ Waluhya.
Ibyo byebereye ahitwa i Eshronyanga -Navakholo muri Kakamega, nyuma y’uko uwo mugabo yisenyeye inzu yabagamo, aho yari iri, akahacukura imva, avuga ko ashaka kwihamba abona.
Bivugwa ko uwo Francis Chebuche yahoraga ashwana n’umugore we, nk’uko byatangajwe na mushiki we witwa Maureen Kakai, kandi ngo akaba yarajyaga akoresha ibiyobyabwenge, rimwe ngo azinduka mu gitondo asakuza avuga ko ubuzima bukomeye, kuko adashobora akubona ibyo yifuza byose.
Kakai yanahishuye ko uwo musaza we asanzwe ameze nk’ikihebe mu muryango wabo, kuko ngo hari n’igihe yigeze kujya avuga ko azica bamwe mu bagize umuryango we.
Kakai yagize ati, “Nyuma yo guteza akajagari, yirukanye umugore we, avuga ko ubuzima bugoye, bityo akaba atashobora gukomeza kwita kuri uwo mugore we, nyuma yahise atangira gusenya inzu ye, ajya no ku isoko agura isanduku n’imyenda bizakoreshwa ashyingurwa”.
Ise w’uwo Chebuche washakaga kwiyahura, Moses Andalon we yavuze ko yananiwe kumva ibyafashe umwana we, niba ari imyuka ya Shitani, niba ari ibiyobyabwenge yaba akoresha.
Yagize ati, “Umugore we ntituzi aho yagiye, ariko umwana wanjye yaguze isanduku anicukurira imva, avuga ko ashaka guhambamo abona, ntutuzi niba ari ibiyobyabwenge bibimutera, cyangwa niba ari ibintu yatekereje neza, cyangwa se niba yaranderewe na roho mbi.”
“Turamutegereje ngo aze ashyire mu bikorwa ibyo bikangisho bye, turahari twiteguye kumufasha, yanze gutuza, atubaza Polisi twagiye kumuregaho aho iri, kuko ngo asahaka kubanza kuvugana nayo, mbere y’uko arangiza umugambi we .”
Abasaza bakuze bo muri uwo muryango, bavuga ko uwo mugabo ushak akwiyahura agomba gukorerwa imigenzo ijyanye n’ubwoko bwa Waluhya.
Umwe muri abo basaza witwa Meshack Oponyo, yagize ati, ” Tugomba gukora imigenzo, tukica intama, hanyuma tugashyigura umutumba w’insina muri iyo mva kugira ngo hatagira ibyago biba mu muryango twagiye kuganira n’ababyeyi be uko iyo migenzo yakorwa”.
Comments are closed.