Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa mbere arakoresha inama y’abaminisitiri yo mu bihe by’amage, mu gihe imiriro y’agasozi yasatiriye umujyi wa Bordeaux uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.
Umukuru w’umujyi wa Bordeaux, Thomas Cazenave, yavuze ko biteganyijwe ko ubundi bushyuhe bukabije butuma ibikorwa byo guhashya uwo muriro urimo kwaguka bigorana, ukaba ugeze mu ntera ya kilometero hafi 15 uvuye muri uwo mujyi. Mbere yaho, yavuze ko nta gahunda ihari yo kwimura abaturage hafi 850,000 batuye uwo mujyi.
Imiriro y’agasozi yashegeshe Uburayi mu cyumweru gishize, by’umwihariko mu Bufaransa no muri Espagne. Abantu barenga 330,000 bamaze kwimurwa muri ibyo bihugu byombi.
Ku wa gatandatu, Macron yavuze ko Ubufaransa “buzongera kwiyubaka” ndetse ko leta ye izahaba kugeza igihe cyose gicyenewe.
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze kwimurwa bakurwa mu karere gakikije Bordeaux. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Laurent Nuñez yavuze ko ibintu “bimeze nabi cyane” kandi ko umuriro urimo “kugenda mu buryo utamenya” werekeza mu mujyi wa Bordeaux.
Amateganyagihe yo mu gihugu yaburiye ko ku wa kabiri ubushyuhe bushobora gutumbagira bukagera kuri dogere 40C mu duce tumwe na tumwe.