Pasiteri Bibarwa Yunus, umubyeyi w’umuhanzi wamenyekanye mu muziki nyarwanda Kitoko Bibarwa (Patrick Bibarwa), yitabye Imana ku wa 26 Nyakanga 2026 azize uburwayi.
Amakuru agera ku Indorerwamo avuga ko Pasiteri Bibarwa Yunus yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) biherereye mu Karere ka Huye, aho yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba.
Nyakwigendera yari yaravutse mu mwaka wa 1953, akaba yari umwe mu bakozi b’Imana bamaze igihe kinini bakorera itorero rya UEBR (Union des Églises Baptistes au Rwanda) mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Umusaza Bibarwa Yunus yari atuye mu Karere ka Nyanza, aho yari azwi nk’umusaza wubashywe kubera umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse n’uburyo yabanaga neza n’abaturage.
Pasiteri Bibarwa asize abana batatu, barimo Kitoko Bibarwa, ari we mfura y’umuryango. Uyu muryango ugizwe n’abahungu babiri n’umukobwa umwe. Kitoko ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Ikiragi, Akabuto, Igendere n’izindi nyinshi.
Abamuzi biganjemo abo yabereye umushumba mu myaka myinshi ishize, bemeza ko Pasiteri Bibarwa Yunus ari umuntu witangiye umurimo w’Imana, agakunda umuryango we ndetse akanashyigikira abana be mu rugendo rwabo rw’ubuzima, harimo na Kitoko waje kwamamara mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda.
Urupfu rwe rwateye agahinda inshuti, abo mu muryango ndetse n’abakirisitu benshi bakoranye na we mu gihe yamaze akorera Imana muri UEBR.
Amakuru ajyanye n’igihe cyo gusezera bwa nyuma no gushyingura nyakwigendera aracyategerejwe gutangazwa n’umuryango.