MINALOC: Inyomoje amakuru yibihuha yavugaga ko Uturere tugiye guhuzwa tukava kuri 30 tugasigara ari 10 gusa!

12,087
Map of Rwandan provinces and districts | Download Scientific Diagram
Uturere uko ari 30 ntabwo tuza hinduka

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanyomoje amakuru yavugaga ko mu Rwanda hagiye kuba amavugurura azasiga habayeho ihuzwa ry’uturere tukava kuri 30 tugasigara ari 10.

Nyuma yo kubona ko aya makuru akomeje gucicikana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije kuri twitter yasabye Abanyarwanda kutayaha agaciro.

Ati: “Turabasaba kudaha agaciro igihuha kibeshya ko hagiye kubaho amavugurura yo kugabanya Uturere.”

Ministry of Local Government | Rwanda@RwandaLocalGov

Turabasaba kudaha agaciro igihuha kibeshya ko hagiye kubaho amavugurura yo kugabanya Uturere.5262:40 AM – Jun 8, 2020Twitter Ads info and privacy190 people are talking about this

Aya makuru yakwirakwizwaga hari nk’aho yavugaga ko uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe tuzahuzwa tukitwa Akarere ka Bugesera, naho uturere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi tugahuzwa natwo tukitwa Akarere ka Rusizi, mu gihe aka Rubavu,Ngororero,Rutsiro na Nyabihu two twari gusigara ari Akarere ka Rubavu.

Mu mwaka wa 2006 nibwo haheruka amavugurura yatumye guhera tariki ya 1 Mutarama 2006 u Rwanda rugira intara 4 hiyongereyeho umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.

Comments are closed.