PSF imaze kwemeza ku mugaragaro ko abana batazemererwa kwinjira muri Exposition ya 2020

7,450
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 23 ryimuriwe mu Ukuboza 2020 – Irenga News

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ruratangaza ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kuzinjira mu Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 rizatangira tariki 11-31 Ukuboza 2020, rikazabera ahazwi nk’i Gikondo kuri Expo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Eric Kabera, Umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, yagize ati: “Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga, tukaba turimo gusaba ababyeyi bari basanzwe bazana abana baje gukina, ibikinisho by’abana nta bwo bizaba bihari”.

Ashimangira ko abantu bazitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 ari abantu bafite hejuru y’imyaka 12 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Bivugwa ko by’umwihariko impamvu abana bato batemerewe ari uko ubudahangarwa bwabo buba bukiri hasi cyane ugereranyije n’abantu bakuru ndetse no ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bo biba bigoye iyo bageze ahahurira abantu benshi.

Ibyo ngo ni byo bituma mu nsengero no mu mashuri y’inshuke bakibujijwe kwitabira kugeza ubu.

PSF itangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rigeze ku kigero cya 95% ritegurwa, 5% ni imirimo yo kubaka igikorwa ariko ngo ku wa Mbere izaba yarangiye.

Kabera, umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, ati “Bariya barimo kubaka ni bo batinzemo kubera imvura yagiye ibabuza ariko ku wa Mbere bazaba barangije kubaka kuko ubu barubaka ijoro n’amanywa.

Avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha aba mbere bazaba batangiye gushyiramo ibicuruzwa byabo akongeraho ko abava hanze kuri uyu wa Gatanu ari bwo batangira kuza kandi ko n’amakamyo azana ibintu atangira kuhagera kuri uyu wa Gatanu.

Byitezwe ko kwinjira hazakoreshwa ubukarabiro n’umuti usukura intoki (Hand Sanitizers), aho imodoka zinjirira hashyirwe imiti y’intoki.

Ku rundi ruhande, PSF ivuga ko nta mpungenge z’ubukarabiro kuko hazajya hamanuka umuntu umwe, akozeho terefoni ye yinjire, muri icyo gihe ngo nta muntu ushobora kuhatinda.

Yongeraho ati: “Ibintu by’amatike ntibizongera kubaho, ni ugukoresha terefoni kuko tuzakorana n’isosiyete y’itumanaho ya MTN na Airtel”.

Abantu bazajya binjira guhera saa tatu za mu gitondo ku basura naho saa mbiri abinjira ni abazaba baje kumurika. Saa mbiri z’umugoroba abantu bazajya baba bamaze gusohoka muri Expo.

Kabera yavuze ati: “Ni ubwa mbere iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye muri uku kwezi k’Ukuboza¸ ribaye mu gihe kidasanzwe, rigomba no kugenzurwa ku buryo budasanzwe kandi turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bose uko bishoboka kubera ibihe bidasanzwe”.

Ibihugu 25 byo ku migabane itandukanye, ni byo byitezwe ko bizitabira imurikagurisha ku nshuro ya 23.

Comments are closed.