Umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana we wa mbere, amakuru yakiriwe n’ibyishimo byinshi n’abakunzi b’umuziki wa Bongo Flava muri Afurika y’Iburasirazuba.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’amafoto yashyizwe hanze amugaragaza afite inda nkuru, ibintu byahise bikurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Zuchu yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza atwite avuga ko kuri ubu arimo gufata amafunguro ya babiri aho gufata aye gusa.
ati: “Urukundo muri njye rukura buri munsi, kandi ndimo kurya iby’abantu babiri. Nyamuneka uzabe umwana ushishe.”
Iyi nkuru ije nyuma y’amezi menshi havugwa ibihuha by’uko Zuchu yaba atwite. Mu ntangiriro za Nyakanga 2026, yari yaragaragaje ko atifuza kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bwite, nubwo amakuru yavugaga ko yaba ategereje umwana.
Zuchu, amazina ye nyakuri akaba Zuhura Othman Soud, ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Sukari, Napambana, Utaniua n’izindi nyinshi zamugejeje ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo kugeza ubu ataratangaza ku mugaragaro amakuru menshi ajyanye n’itariki ateganya kwibarukiraho cyangwa ibindi bijyanye n’uwo mwana, abakunzi be bakomeje kumwifuriza ubuzima bwiza muri uru rugendo rushya rwo kuba umubyeyi.
Iyi nkuru kandi yongeye gukurura amaso y’abakurikiranira hafi umubano wa Zuchu na Diamond Platnumz, umaze imyaka itari mike uvugisha benshi mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Niba aya makuru akomeje kuba impamo, uyu mwana azaba ari imfura ya Zuchu, ibintu benshi mu bafana be bavuga ko bizafungura indi paji nshya mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rw’umuziki.

