RDC: M23 yongeye kwigarurira akandi gace ku mupaka wa Uganda.

10,915

Umutwe wa M23 watangaje ko uri kugenzura Umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko utsinsuye ingabo z’icyo gihugu, FARDC mu mirwano yabaye ku wa 20 Kamena uyu mwaka.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yahamirije iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, avuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere uyu mutwe ugenzura.

Bivugwa ko iyi mirwano karahabutaka yamaze amasaha arindwi yose, aho ingabo za FARDC zari zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba nka RUD-urunana na FPP. Umupakaukomeye wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutschuru.

Rwandatribune ivuga ko mu Mujyi wa Bunagana, abaturage batangiye gutahuka kandi barindiwe umutekano na M23.

Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Costantin Ndima rihamya ko Umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ngo kuko byaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Comments are closed.