Rusizi: Umugabo w’imyaka 35 yasanzwe mu nzu yapfuye

220

Umugabo witwa Ndayambaje Vincent ukomoka mu karere ka Nyamasheke wari ufite imyaka 35, yasanzwe mu nzu yacururizagamo mu karere ka Rusizi yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Inkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe ku wa 06 Kamena 2024.

Saa tanu z’amanywa nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwakiriye amakuru avuga ko uyu mugabo wakomokaga mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ibiri ataboneka, yabonetse mu nzu yakodeshaga aryamye hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye ikinyamakuru “Igihe” dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo nz’inzego zibishinzwe zirimo n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, basanga uyu mugabo wacuruzaga butike yapfuye.

Gitifu Iyakaremye yavuze ko kugira ngo bimenyekane ko uyu muntu yapfuye, byatewe n’uko hari abaturanyi be bagize amakenga babonye bamaze iminsi ibiri batamubona

Nyakwigendera Ndayambaje yasize umugore n’abana babiri. Yari amaze iminsi mike atangiye gucururiza mu Mujyi wa Rusizi

Comments are closed.