Umugabo witwa Ndayambaje wari uzwi ku kazina k’akabyiniriro ka “The Ben”, usanzwe akora akazi ko gutwara ingorofani mu Mujyi wa Muhanga, yakomeretse bikomeye nyuma yo kugongwa n’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, ahagana saa sita n’igice (12h30), ubwo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yari ari mu kazi ke ka buri munsi ko gutwara imizigo akoresheje ingorofani.
Nk’uko bamwe mu bari aho impanuka yabereye babitangaje, imodoka ya RAV4 yari itwawe n’umugore yagonze The Ben wari uhetse ama caisses y’izoga imuturutse inyuma, arakomereka bikabije.
Ababonye iyo mpanuka bavuga ko uyu mugabo yahise agwa hasi ari mu bubabare bukomeye, abaturage n’abacuruzi bakorera muri ako gace bahita batabara mbere y’uko imbangukiragutabara ihagera.
Nyuma y’iminota mike, imbangukiragutabara yahise ihagera imujyana ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihutirwa. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yari yakomeretse bikomeye, nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kugezwa kwa muganga.

The Ben yari azwi cyane mu mujyi wa Muhanga, by’umwihariko mu gace ka Nyabisindu no mu isoko rya Ruvumera, aho benshi bamumenyeraga ku kazi ko gutwara ingorofani.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda bose akamaro ko kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane cyane mu bice by’ubucuruzi bikunze kunyuramo abantu benshi ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye.
Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, inzego z’umutekano n’izishinzwe umutekano wo mu muhanda zari zitaratangaza icyateye iyi mpanuka.