Umugabo yishe umwana we amuziza ko atakoze umukoro wo kwishuri(Homework)

12,935
Father Kills Daughter over Homework 

Polisi yo mu gace ka Kawempe yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Alex Ssebuliba utuye mu gace imuziza kuba yakubise umwa we akarinda apfa amuziza kudakora umukoro w’ishuri.

Uyu mugabo Alex Ssebuliba atuye Jinjakalori ho muri Kawempe mu mujyi wa Kampala,umuvugizi wa polisi Patrick Onyango, yatangajeko ubwo nyamugabo yaraaze gukubita uriya mwana we w’umukobwa yahise ava muri kariya gace ariko birangira atawe muri yombi.

Aya mahano akaba yarabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru ,amakuru akomeza avugako bagerageje kujyana uyu mwana kwa muganga kugirango barebe ko baramira ubuzima bwe ariko birangira ashizemo umwuka.

Comments are closed.