USA: Haburijwemo igikorwa cy’iterabwoba cyari kigamije kwica abatari bake

Ubwanditsi
2 Min Read

Urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu rwatangaje ko rwaburijemo igikorwa cy’iterabwoba cyari kigamije kugabwa muri White House ahari kubera imikino njyarugamba.

Urwego rw’mbere mu gihugu rushinzwe iperereza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika FBI rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakekwaho kugambirira kugaba igitero cy’iterabwoba ahatuye hakanakorera Perezida wa Amerika Bwana Donald Trump hazwi nka White House.

Ku wa 14 Kamena 2026, White House yari yakiriye imikino njyarugamba mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ya Amerika, byitabiriwa n’ibihumbi by’abantu.

Nk’uko kuwa 16 Kamena 2026 inyandiko z’urukiko zabigaragaje, abakekwaho gucura umugambi wo kugaba iki gitero bari bateguye drones zitwara ibiturika kugira ngo zitwike inyubako ziri hafi y’aho ibi birori byabereye.

Kash Patel yatangaje ko bamwe mu bateguye uwo mugambi bamaze gutabwa muri yombi

Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, yasobanuye ko icyo iri tsinda ryari rigamije ari ukugira ngo abitabiriye ibi birori bagire igihunga, berekeze aho ryari ribategeye, ribarase mu gihe ryitegura kwinjira mu marembo ya White House.

Iperereza ryatangiriye ku musore w’imyaka 19, Tycen Proper, wavuzwe nk’uwari mu itsinda ry’abateguraga uwo mugambi, nyuma y’uko nyina ahaye inzego z’umutekano amakuru.

Abashinzwe iperereza bavuga ko itsinda ryitwaga ’Vanguard of the Old’ ari ryo ryakoranaga binyuze ku rubuga rwa TikTok, mu kunoza umugambi wo kugaba ibitero ku bantu bakomeye bari bitabiriye ibi birori.

Nibura abantu batanu bamaze gufatwa, mu gihe abandi bagishakishwa. Urwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko ruri gukorana na FBI kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye.

Imikino njyarugamba iri kubera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika

Share This Article