Ngoma: Umukozi wo mu rugo yafatanywe arenga miliyoni 1Frw yari yibye umukoresha we i Kigali
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu karere ka Ngoma, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda 1,096,000 agize amwe mu yo umukozi wo mu rugo yari yibye uwo yakoreraga mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Tuyishimire Jean Pierre ufite imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Maswa I, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi ahagana saa tatu z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe ayo mafaranga.
Ati “Tuyishimire yakoraga akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri ni bwo uwamukoreshaga yahamagaye Polisi avuga ko arebye aho amafaranga angana na miliyoni 1,3 Frw yari abitse arayabura kandi ko umukozi we yamaze gutoroka bityo akaba acyeka ko ari we wayibye.”
“Habayeho gukorana hagati y’ubuyobozi bwa Polisi mu turere twa Gasabo na Ngoma, izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, Tuyishimire aza gufatirwa i Rubona mu Murenge wa Rukumberi saa tatu z’ijoro ari kuri moto, abapolisi bamusatse basanga asigaranye 1 096 000 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga ari ayo yibye umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, gusa avuga ko atigeze ayabara ngo amenye umubare wayo kandi ko nta yandi yigeze akuraho.
SP Twizeyimana yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.
Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu ngo zabo, ahubwo bakajya bayabitsa kuri banki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe amafaranga yafatanywe yamaze gusubizwa nyirayo.
Comments are closed.