Chad yafunze umupaka uyihuza na Sudani kugeza igihe kitazwi

Chad yafunze umupaka uyihuza na Sudani nyuma y’uko abaturage n’abasirikare bayo baguye mu mirwano ikomeje muri Sudani yabereye hafi n’umupaka utandukanya ibihugu byombi.
Mu itangazo yashyize hanze, Minisitiri w’Itumanaho muri Chad, Mahamat Gassim Cherif yavuze ko uyu mwanzuro uje ukurikira imvururu ziheruka kuba ziturutse ku mitwe yitwaje intwaro muri Sudani.
Ati:“Tugamije kwirinda ko izi mvururu zagera ku butaka bwacu, kurinda abaturage n’impunzi ndetse tukabizeza umutekano usesuye n’ubusugire bw’igihugu.”
Kuva muri Mata 2023, imirwano ihuza igisirikare cya Sudani n’umutwe witwaje intwaro uyirwanya, Rapid Support Forces (RSF) yakomeje gukwirakira ndetse ingaruka zigera no ku butaka bwa Chad.
Umwe mu bayobozi ba Chad waganiriye na Reuters, yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2026, imirwano hagati ya RSF n’umutwe ushyigikiye Sudani yabereye hafi n’umupaka wa Chad, mu mujyi wa Tina, yasize abasirikare batanu n’abaturage batatu ba Chad bayiguyemo.
Guverinoma ya Chad ivuga ko uyu mupaka uzaguma ufunze kugeza igihe kitazwi ariko abajya gutanga ubufasha bw’ibanze n’ibikorwa by’ubutabazi bo bazemererwa gutambuka.
Comments are closed.