Rutsiro: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza mu gihuru umwana amushukishije biscuit

Ubwanditsi
1 Min Read

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa  wa Manihira, Akagari ka Muyira ari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukekwaho gusambaya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko, akabikora amushukishije biscuit.

Amakuru twahawe na bamwe mu baturage avuga ko uyu musore yahamagaye uno mwana w’umukobwa ahagana saa mbili z’ijoro ngo naze bavugane, amushukisah za biscuit mbere y’uko amusambanya ku gahato.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira Bwana Ukwishaka Titien, yagize ati:”Amakuru twakiriye ni uko uyu musore yahamagaye umwana w’umukobwa akamusanga hafi y’iwabo akamushukisha biscuit akamujyana mu gashyamba akamusambanya“

Gitifu yakomeje agira avuga ko nyuma yo gusambanywa ku gahato, uyo mwana w’umukobwa yatashye agahita abibwira ise, ati:”Yatashye, ageze mu rugo abibwira ise, nawe yitabaza irondo ry’umwuga bajya gufata uyu musore bamushyikiriza RIB”

Umukobwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rutsiro, mu gihe uyu musore we acumbikiwe kuri station ya RIB ya Rusebeya.

Share This Article