Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryamaze gutangaza ku mugaragaro ko Zinedine Zidane ari we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, asimbuye Didier Deschamps wari umaze imyaka 14 kuri uwo mwanya.
Iri tangazo ryashyize iherezo ku myaka myinshi yari ishize Zidane avugwa nk’umusimbura wa Deschamps, ndetse rikuzuza inzozi uyu mugabo w’imyaka 54 yari amaze igihe agaragaza zo gutoza igihugu cye.
Mu ijambo yavuze nyuma yo guhabwa izi nshingano, Zidane yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse avuga ko gutoza Les Bleus ari cyo kintu yari yifuza kurusha ibindi byose kuva yatandukana na Real Madrid mu 2021.
Yagize ati: “Nyuma yo kuva muri Real Madrid, ikintu kimwe gusa nifuzaga gukora ni ugutoza ikipe y’igihugu cyanjye. Nditeguye kandi nishimiye cyane gutangira uru rugendo rushya.”
Zidane yavuze kandi ko imyaka itanu amaze adatoza nta bwo yayimaze ubusa, ahubwo ko yayikoresheje yitegereza umukino, asesengura ikipe y’u Bufaransa ndetse yitegura umunsi umwe kuzayiyobora.
Umurage ukomeye asigiwe na Didier Deschamps
Zidane aje asimbura Didier Deschamps wasize amateka akomeye mu Bufaransa. Mu myaka 14 yamaze atoza Les Bleus, yayihesheje Igikombe cy’Isi cya 2018, ayigeza ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 ndetse no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Nubwo u Bufaransa bwari mu makipe yahabwaga amahirwe mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bwasezerewe muri ½, ibintu byatumye hatangira igice gishya kiyobowe na Zidane.
Amateka ya Zidane mu gutoza
Nubwo benshi bamwibukira nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, Zidane yanigaragaje cyane nk’umutoza.
Yatangiye urugendo rwo gutoza muri Real Madrid Castilla mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Real Madrid muri Mutarama 2016. Icyo gihe benshi bari bafite impungenge kuko yari ataragira uburambe buhambaye, ariko yahise ahindura amateka.
Mu gihe cye cya mbere muri Real Madrid (2016-2018), yayihesheje:
- UEFA Champions League eshatu zikurikiranya (2016, 2017, 2018)
- Igikombe cya Shampiyona ya Espagne (La Liga)
- FIFA Club World Cup ebyiri
- UEFA Super Cup ebyiri.
Kwegukana Champions League inshuro eshatu zikurikiranya byatumye aba umwe mu batoza bake cyane bageze kuri iyo ntera mu mateka y’umupira w’amaguru.
Mu mwaka w’i 2019 yagarutse muri Real Madrid nyuma y’igihe gito avuyeyo, yongera kuyihesha La Liga ya 2020 mbere yo kuyivamo burundu mu 2021. Kuva icyo gihe ntiyigeze yemera andi makipe menshi yamwifuzaga kuko yari ategereje amahirwe yo gutoza igihugu cye.
Ibitegerejwe kuri Zidane
Zidane ahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Les Bleus mu gihe ifite abakinnyi bakomeye barimo Kylian Mbappé, Michael Olise, Bradley Barcola na Désiré Doué. Intego ye ya mbere izaba gutegura neza Euro 2028 no gukomeza urugendo ruganisha ku Gikombe cy’Isi cya 2030.
Abasesenguzi benshi bemeza ko ubunararibonye bwe muri Real Madrid, ubuhanga bwo kuyobora abakinnyi b’ibyamamare ndetse n’icyubahiro afite mu mupira w’amaguru bwatumye afatwa nk’umuntu ukwiriye kurusha abandi gusimbura Didier Deschamps.
Ku Bufaransa, ni ugutangira urugendo rushya. Kuri Zidane na we, ni ugusohoza inzozi yari amaze imyaka myinshi ategereje, inzozi zo gutoza Les Bleus nyuma yo kuyihesha Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi mu 1998.