Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Nyakanga yakiriye umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi cyane nka King James, mu biganiro byibanze ku myiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera muri BK Arena mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ibi bitaramo biteganyijwe kuba ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, bikaba biri mu bikorwa byo kwizihiza urugendo rw’imyaka makumyabiri (20) uyu muhanzi amaze yubaka izina rye mu muziki nyarwanda no mu karere. King James yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2006, akaba ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu biganiro yagiranye na Minisitiri Utumatwishima, hagarutswe ku buryo ibi bitaramo bizategurwa kugira ngo bibe ibirori byihariye bizahuza abakunzi b’umuziki, inshuti z’umuhanzi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye b’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
King James yavuze ko ibi bitaramo ari umwanya wo gushimira abakunzi b’umuziki bakomeje kumushyigikira kuva yatangira kuririmba kugeza uyu munsi. Biteganyijwe ko azaririmba indirimbo zamumenyekanishije mu bihe bitandukanye ndetse hakazaba n’ibindi bikorwa bizagaragaza amateka y’urugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.
Minisitiri Utumatwishima yashimye uruhare King James yagize mu guteza imbere umuziki nyarwanda, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bifasha kwerekana aho uruganda rw’imyidagaduro rugeze ndetse bikabera urugero urubyiruko rufite impano zitandukanye.
Ibi bitaramo byitezweho kuzaba bimwe mu bikomeye bizaba byaranze imyidagaduro mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2026, dore ko King James ari umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo izakunzwe n’abatari bake mu gihugu no hanze yacyo.
Abakunzi b’umuziki bakomeje kwitegura ibi bitaramo bizabera muri BK Arena, aho biteganyijwe ko bizaba umwanya wo kwishimira no kuzirikana imyaka 20 King James amaze atanga umusanzu mu muziki nyarwanda.
