Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagabaga kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Kanama 2026 rurimo kuburanisha urubanza rwa gatanya mu mategeko (Divorce) hagati ya Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda, ndetse na Uwase Claudine Muyango uzwi nka Miss Muyango.
Amakuru avuga ko uru rubanza ruri kuburanishwa mu muhezo, bivuze ko abanyamakuru n’abandi baturage batemerewe gukurikira ibirimo kuba kubera impamvu zirebana n’ubuzima bwite bw’ababuranyi.
Iri buranisha rije nyuma y’igihe kinini hacicikana amakuru n’ibihuha ku mubano wa Kimenyi na Miss Muyango, aho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hakunze kuvugwa ko urugo rwabo rwari rumaze igihe rugaragaramo ibibazo.
Mu mezi ashize, impande zombi zari zarakomeje kwirinda kugira byinshi zitangaza ku buzima bwazo bwite. Ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kimenyi Yves yari yatangaje ko atifuza kuvuga ku buzima bwe bw’umuryango, gusa akemeza ko ibintu byari bimeze neza hagati ye n’umugore we.
Kimenyi Yves na Miss Muyango bari mu byamamare byakunzwe cyane n’Abanyarwanda, cyane cyane nyuma y’uko urukundo rwabo rumenyekanye mu 2020. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri Mutarama 2024, nyuma y’imyaka myinshi bakundana ndetse banabyaranye umwana umwe.
Nubwo kugeza ubu impamvu nyakuri zatumye uru rubanza rwa gatanya rugera mu nkiko zitaratangazwa ku mugaragaro, amakuru ava hafi y’uru rubanza avuga ko ari imwe mu manza zikurikiwe cyane kubera ubwamamare bw’ababuranyi bombi.
Biteganyijwe ko imyanzuro y’Urukiko cyangwa amakuru arambuye ku cyemezo ruzafata bizatangazwa nyuma y’uko iburanisha rirangiye, mu gihe impande zombi cyangwa ababunganira bashobora kugira icyo batangaza ku byabereye mu rukiko.
Kugeza ubu, amaso y’abakurikiranira hafi imyidagaduro, siporo n’ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda ahanzwe i Kibagabaga, aho hategerejwe kumenya icyerekezo cy’uru rubanza rwakuruye impaka nyinshi mu minsi yashize.