Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu kuri manda ya kabiri y’inyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye ku wa 13 Kanama 2026.
Ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ya Zambia (ECZ) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, bigaragaza ko Hichilema yagize amajwi arenga miliyoni 2.9, bingana na 61.4% by’amajwi yose yabaruwe, mu gihe uwo bari bahanganye cyane, Brian Mundubile, yabonye amajwi agera kuri miliyoni 1.86 angana na 38%.
Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze, Hichilema yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere, avuga ko azakomeza gukorera Abanya-Zambia bose, harimo n’abatamuhisemo.
Yagize ati: “Nzakomeza gukorera abaturage bose kugira ngo buri Munya-Zambia abashe kungukira ku iterambere igihugu kigenda kigeraho.”
Aya matora yabaye mu gihe Zambia yari imaze imyaka mike iri mu rugendo rwo kuzahura ubukungu nyuma y’ibibazo by’imyenda igihugu cyari gifite ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ryari ryaragize ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Nubwo Hichilema yatsinze ku majwi menshi, abatavuga rumwe na Leta bagaragaje impungenge ku mikorere y’amatora, bavuga ko habaye ibikorwa byabangamiye ibikorwa byo kwiyamamaza no kubarura amajwi. Hari kandi bamwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa.
Mu gihe cyo kubarura amajwi, Komisiyo y’Amatora ya Zambia yanabaye ihagaritse ibikorwa by’ibarura amasaha make nyuma y’ibibazo by’umutekano byatewe n’ibitero byagabwe ku bakozi bayo ndetse n’ubujura bw’impapuro z’itora. Icyakora, ibikorwa byaje gusubukurwa nyuma y’uko inzego z’umutekano zitangaje ko ibintu byasubiye mu buryo.
Hakainde Hichilema w’imyaka 64 y’amavuko ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini baharanira kuyobora Zambia. Yabaye umukandida wa Perezida inshuro nyinshi mbere yo gutsinda amatora yo mu 2021, ubwo yakuraga ku butegetsi Edgar Lungu.
Muri manda ye ya mbere, yashyize imbaraga mu kuvugurura ubukungu, kongera icyizere cy’abashoramari no gukemura ikibazo cy’imyenda igihugu cyari gifitiye ibigo mpuzamahanga by’imari. Gusa bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko ibibazo by’ubushomeri, ubukene n’izamuka ry’ibiciro bitarakemuka uko babyifuzaga.
Intsinzi ya Hichilema itegerejweho gukomeza guha icyerekezo ubukungu bwa Zambia, igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro cyane cyane umuringa, kimwe mu bifatiye runini ubukungu bwacyo.
Mu myaka itanu iri imbere, abaturage benshi bategereje kureba niba amasezerano Hichilema yatanze yo kongera imirimo, kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage azashyirwa mu bikorwa ku rwego rushimishije.
