Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’Ubwongereza na Israel nyuma y’aho Guverinoma y’Ubwongereza itangaje ibihano bishya byibasiye ibikorwa by’Abanya-Israel batuye ku butaka bwa Palestine bwigaruriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu karere ka West Bank (Cisjordanie).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ubwongereza bwashinje Israel kwirengagiza nkana ihohoterwa rikorerwa Abanye-Palestine n’abaturage b’Abanya-Israel batujwe muri ibyo bice byigaruriwe. Ibi bihano bikubiyemo kubuza kwinjiza cyangwa kugura ibicuruzwa biva muri ibyo bice, ndetse no gufatira ingamba abantu n’ibigo bifasha mu kwagura no gushyigikira ibikorwa byo kwigarurira ubutaka bwa Palestine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Ed Miliband, yavuze ko iki cyemezo ari intangiriro y’uburyo bushya igihugu cye kigiye gukoresha mu gukemura ikibazo cya Israel na Palestine.
Yagize ati: “Ntituzakomeza kwamagana akarengane n’akababaro gusa, ahubwo tugiye no gufata ingamba zifatika kugira ngo tugire uruhare mu gushaka umuti urambye.”

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga niwe waraye utangaje ibyo bihano
Icyakora, Israel yahise yamagana ibyo bihano, ivuga ko bishingiye ku makuru atari yo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yavuze ko amagambo yavuzwe n’Ubwongereza ari “ikinyoma kirenze ukwemera”, anatangaza ko igihugu cye kigiye gufata ingamba zo gusubiza, zirimo gufunga ibiro by’uhagarariye Ubwongereza (consulat) muri Yeruzalemu y’Uburasirazuba.
Ibi bihano byatangajwe ku bufatanye n’Ubufaransa na Canada, ibihugu byavuze ko bishyigikiye igisubizo gishingiye kuri Leta ebyiri, aho Palestine na Israel byabaho nk’ibihugu bibiri byigenga kandi bibanye mu mahoro.
Mu itangazo ry’ibyo bihugu bitatu, byagaragaje ko ibyo bihano ari indi ntambwe ikomeye mu rwego rwo kurengera amahirwe y’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gisubizo, gikomeje guhura n’imbogamizi zishingiye ku kwaguka kw’imidugudu y’Abanya-Israel yubakwa ku butaka bwa Palestine.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko umubano hagati ya London na Tel Aviv ugeze mu bihe bikomeye, cyane ko Ubwongereza busanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Israel. Kuba bwahisemo gufatira ibihano ibikorwa bifitanye isano n’imiturire y’Abanya-Israel muri West Bank bifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu gihe Israel ikomeje gushimangira ko ibyo bikorwa ari ngombwa ku mutekano wayo, umuryango mpuzamahanga wo ukomeje kwibutsa ko gutuza abaturage ku butaka bwigaruriwe binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse ko urugomo rukorerwa Abanye-Palestine muri West Bank rwiyongereye cyane mu mezi ashize.