Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philibert, yavuze ko ifatwa rya Dr. Vincent Bajinya ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ritanga icyizere ku barokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange ko ubutabera bukomeje gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside aho bari hose ku Isi.
Dr. Gakwenzire yavuze ko nubwo ifatwa rya Bajinya ari intambwe ikomeye, hari impungenge zishingiye ku gihe kinini byatwaye kugira ngo ubutabera bw’u Bwongereza butangire kumukurikirana, nyamara yari amaze imyaka myinshi atuye muri icyo gihugu. Yagaragaje ko u Bwongereza busanzwe bwiyerekana nk’igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko, bityo ko byari bikwiye ko iki kibazo gifatirwa umwanzuro hakiri kare.
Yagize ati: “Iri fatwa ritanga icyizere ko ubutabera buzagera ku bakoze Jenoside, ariko nanone riributsa ko hari abandi bakekwaho Jenoside bakiri mu Bwongereza bakwiye gukurikiranwa byihuse.”
Ibi bivuzwe nyuma y’uko inzego z’ubutabera mu Bwongereza zitangaje ko Dr. Vincent Bajinya, wanakoresheje amazina ya Dr. Vincent Brown, yatawe muri yombi ndetse aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bajinya aregwa iki?
Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (CPS), Dr. Bajinya w’imyaka 65 aregwa icyaha kimwe gifitanye isano no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha bitandatu bifitanye isano n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Abashinjacyaha bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashishikarije abandi kwica Abatutsi i Kigali ndetse ko yagize uruhare mu gutegura no gushishikariza ibikorwa by’ubwicanyi n’ibya Jenoside byakozwe n’abandi.
Iperereza kuri uyu mugabo ryatangiye mu 2019 nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Leta y’u Rwanda, rikozwe n’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara muri Polisi y’u Bwongereza ku bufatanye n’izindi nzego mpuzamahanga.
Dr. Bajinya yavukiye i Kigali, aza kwimukira mu Bwongereza mu 1998 nk’usaba ubuhungiro, nyuma aza guhabwa ubwenegihugu bw’u Bwongereza mu 2004 ahindura amazina akitwa Vincent Brown.
Impamvu ifatwa rye rifatwa nk’inkuru ikomeye
Abakurikirana ibijyanye n’ubutabera mpuzamahanga bavuga ko uru rubanza rufite uburemere budasanzwe kuko ari bwo bwa mbere u Bwongereza bushinje umuntu ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ifatwa rya Bajinya rije nyuma y’imyaka myinshi u Rwanda rusaba ibihugu bitandukanye gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bakomeje kwihisha mu mahanga.
Dr. Gakwenzire yavuze ko iri fatwa rikwiye kuba ubutumwa ku bandi bose bakekwaho Jenoside bagikomeje kwihisha hirya no hino ku Isi. Yongeyeho ko abarokotse Jenoside bifuza kubona ukuri kose kujya ahagaragara no kubona abakekwaho ibyaha baryozwa ibyo bakekwaho imbere y’amategeko.
Haracyari abandi bakurikiranwa
Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko usibye Bajinya, hari iperereza rigikomeje ku bandi bantu batandatu bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo bamwe bamaze gutabwa muri yombi mu myaka yashize ariko iperereza rikaba rigikomeje.
Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatwa rya Dr. Vincent Bajinya rifatwa nk’indi ntambwe mu rugendo rurerure rwo gushaka ubutabera, ndetse rikongera icyizere ko n’abandi bose bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bazagezwa imbere y’ubutabera, aho baba bari hose ku Isi.