Abaturage bo mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bari bamaze icyumweru kirenga baraburiwe irengero basanzwe barapfuye bari mu mwobo w’ubwiherero.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, nyuma y’uko uyu mwana na nyina bari bamaze iminsi bashakishwa.
Amakuru , avuga ko uyu mwana yari afite amezi Icyenda gusa ndetse we na nyina bari bamaze icyumweru kirenga baraburiwe irengero.
Abatangabuhamya bavuze ko nyina yari afite imyaka 23 kandi bamusanze yambaye ubusa ndetse yarakuwemo amaso, mu gihe umwana we yari afite ikintu kimuziritse ku ijosi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, na we yahamije ayo makuru, ko uyu mwana na nyina bari bamaze iminsi baravuze.
Ati :“ Bari bamaze iminsi barabuze, barimo gushakishwa biza kugaragara ko bashobora kuba barishwe.”
Yongeyeho ko hari abantu batanu batawe muri yombi barimo gukorwaho iperereza.


(src:Ukwelitimes)