Bwana Nkurunziza Emmanuel wamenyekanye nka RUVUYANGA Cpl (Rtd), wakoreraga cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyane mu rubuga rw’imikino kuri radiyo y’igihugu, yatangaje ko yasezeye kuri RBA yari amzemo imyaka umunani ashimisha abatari bake mu bakunzi b’imikino itandakanye.
Mu butumwa bwe yashyize ahagaragara, yavuze ko yishimiye igihe yamaze muri RBA, ashimira ubuyobozi bw’iki kigo ku bufatanye bwaranze akazi ke ndetse n’amahirwe yahawe yo gukorera abaturage no kugaragaza icyo ashoboye.
Yagize ati: “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka umunani. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
Ruvuyanga yavuze kandi ko ashimira abo bakoranye mu rugendo rwe rw’akazi, by’umwihariko abakoranaga na we mu rubuga rw’imikino, aho yavuze ko ubufatanye bwabo bwamufashije kugera ku bikorwa byinshi mu mwuga w’itangazamakuru.
Yagaragaje ko nubwo asezeye muri RBA, azakomeza gukorera igihugu n’Abanyarwanda mu bundi buryo, asaba abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kumushyigikira no kumuba hafi nk’uko babigenje mu bihe byashize.
Ati: “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu rubuga rw’imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire. Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”
Nubwo atatangaje aho agiye gukomereza ibikorwa bye nyuma yo kuva muri RBA, ubutumwa bwe bwakiriwe n’abatari bake bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya agiyemo.