Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nta bwoba afite bwo guhatana mu matora azagena uzayobora uyu muryango.
Ibi Madame Louise Mushikiwabo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 ku wa 25 Nzeri 2026, mbere y’Inama ya 20 ya OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15-16 Ugushyingo 2026.
Muri ayo matora, Mushikiwabo azaba ahanganye n’abandi bakandida batatu: Coumba Ba wo muri Mauritania, Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mushikiwabo yavuze ko kuba uyu mwanya ugiye kugenwa binyuze mu matora abibona nk’ikimenyetso cy’uko OIF imaze kugera ku rwego rushya mu myaka 56 imaze ibayeho.
Ati “Ni ikintu cyiza ko OIF, nyuma y’imyaka irenga 50 ibayeho, kuko uyu muryango umaze imyaka 56, tugiye kujya mu matora. Ni ukugera ku rwego rw’ubukure, ariko kandi ni igikorwa cyiza gishingiye kuri demokarasi.”
Yakomeje avuga ko adatewe impungenge no kujya mu matora, cyane ko na we yagize uruhare mu mavugurura yashyizeho uburyo bwo gutora igihe ibihugu binaniwe kumvikana ku mukandida umwe.
Ati:“Ntewe ubwoba n’amatora? Oya, ntabwo ntewe ubwoba n’amatora. Sinkwiye gutinya amatora kuko mu nyandiko nshya za OIF nagize uruhare mu gutegura, nashyigikiye ko mu ivugurura ry’umuryango hashyirwamo uburyo bwo gutora mu gihe nta bwumvikane bubayeho”
Akomeza agira ati:” Ntabwo nagira uruhare mu gushyiraho ayo mategeko ngo mpindukire nyange.”
Abajijwe niba abona ari we ufite amahirwe menshi yo gutsinda, Mushikiwabo yavuze ko adashobora kubyemeza mbere y’amatora, ariko ko afite icyizere ashingiye ku byo yakoze ayoboye OIF no ku biganiro yagiranye n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Ati “Byaba ari ukwiyemera kuvuga ngo ‘Ni njye ufite amahirwe menshi’, kuko mu matora, byemezwa birangiye. Ariko mfite ibyo nagezeho byashimwe n’abakuru b’ibihugu inshuro nyinshi.”
Mushikiwabo yavuze ko ibihugu byinshi byamweretse ko bimushyigikiye, ariko ashimangira ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abakuru b’ibihugu bazatora.
Ati “Nshyigikiwe henshi, ibyo nabibwiwe n’ibihugu byinshi bigize uyu muryango. […] Mfite impamvu yo kwizera ko ndi umukandida ufite amahirwe, ariko rwose icyemezo kizafatwa n’abakuru b’ibihugu bazatora.”
(Umwanditsi: Mutabazi Jean Bosco)