Uburundi bwatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zo guhagarika ubucuruzi bw’ibinyobwa bisindisha bidakurikije amabwiriza yashyizweho, aho ububiko bw’inzoga ziherutse guhagarikwa bwatangiye gufungwa, by’umwihariko muri Komine ya Ngozi.
Mu igenzura ryakorewe muri iyi komine, hafashwe amakarito 1.346 y’inzoga zitwa Imararungu, andi 1.500 ya Terama Wine n’amakarito 100 ya Tumenyane Wine.
Iri genzura ryitabiriwe n’Umushinjacyaha wa Repubulika ukorera i Ngozi, umuyobozi wa Polisi muri ako gace ndetse n’abakozi bashinzwe ubucuruzi muri Komine ya Ngozi, bagiye kureba uko amabwiriza yo guhagarika ubucuruzi bw’ibi binyobwa arimo gushyirwa mu bikorwa.
Nubwo iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa amabwiriza arebana n’ubucuruzi bw’ibinyobwa bisindisha, bamwe mu bafite inganda zibikora bagaragaje impungenge z’ingaruka gishobora kubagiraho, bavuga ko benshi bari barafashe inguzanyo muri banki kugira ngo bashore imari muri ubwo bucuruzi.
Aba bashoramari bavuga ko biteguye kubahiriza ibisabwa n’amategeko kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo mu buryo bwemewe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Guverineri w’Intara ya Butanyerera yasabye ko igikorwa cyo kurwanya ibi binyobwa cyakurikizwa mu ntara yose, aho kuguma muri Komine ya Ngozi gusa.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’ingamba zafashwe mu Rwanda zo guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe cyangwa bidakurikije amabwiriza agenga ikorwa n’icuruzwa ryabyo, bikomeje guteza impaka ku buzima bw’ababinywa, umutekano w’abaturage n’ingaruka ku bashoramari babikora.
Gusa, uko iki gikorwa kizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu Burundi n’ingaruka kizagira ku bacuruzi n’abakora ibi binyobwa ni bimwe mu bizakomeza gukurikiranwa.


