Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugira siporo umuco wa buri munsi, agaragaza ko ifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bwiza no gutegura ahazaza heza.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye abitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy Show, cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane taliki ya 9 Ukwakira 2026.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko siporo idakwiye gufatwa nk’igikorwa cyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ikwiye kuba imwe mu ngeso nziza abantu bagira mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane cyane abakiri bato.
Yashimangiye ko gukora siporo bifitiye umuntu akamaro ku mubiri, mu mitekerereze no mu mikorere ya buri munsi, bityo ko kuyitangira umuntu akiri muto ari uburyo bwo kwiyubakira ubuzima bwiza bw’igihe kirekire.
Yagize ati: “Ntekereza ko icya mbere ari uko umuntu ukiri muto yakumva ko gukora siporo bifite inyungu ku mubiri, imitekerereze no mu mikorere …… uko umuntu agenda akura, ubasha kubona ko washoboraga kuba wakoresheje amahirwe ufite yo gukora siporo, bikagufasha ugeze no mu zabukuru.”
Ubu butumwa bushimangira akamaro ko kwitoza gukora siporo hakiri kare, kuko kuyigira umuco bifasha umuntu gukomeza kwita ku buzima bwe uko imyaka igenda yiyongera.
Ku rubyiruko, gukora siporo bishobora no kuba inzira yo guteza imbere impano, kwiga gukorera hamwe no kugira imyitwarire myiza, mu gihe ku bantu bakuru ari uburyo bwo gukomeza kugira imbaraga no kubungabunga ubuzima.
Minisitiri Mukazayire yasabye ko siporo itagarukira gusa ku bikorwa byateguwe cyangwa ku minsi yihariye, ahubwo ko buri wese yayigira igikorwa gisanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rubona, ahubwo rukayafata nk’intambwe ziruganisha ku kugera ku ntego zarwo.
Yabigarutseho atanga urugero rushingiye ku rugendo rwe rw’amasomo n’uko yageze ku kazi ke ka mbere, agaragaza ko n’intambwe nto umuntu atera mu ntangiriro z’urugendo rwe ishobora kumugeza ku nzozi ze.
Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko kumva ko amahirwe rubona, uko yaba asa kose, afite agaciro kandi ko ashobora kurufasha gutera imbere no kugera ku byo rwifuza kugeraho.
Yagize ati: “Nize mu mashuri asanzwe, nize ku Kivugiza […] intangiriro ya mbere mba nshaka ko twese twibuka, n’ako gato navuga ngo ni gato, no kuba wicaye aha ngaha, ni amahirwe yo kuba dufite Igihugu kitureberera nk’Abanyarwanda.”
Ubu butumwa bwe bushingiye ku rugendo rwe bwagaragaje ko umuntu adakwiye gusuzugura aho atangiriye cyangwa amahirwe afite mu ntangiriro, kuko bishobora kuba intandaro yo kugera ku ntego yihaye mu buzima.
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya agaciro k’amahirwe rufite, rukayabyaza umusaruro kugira ngo rutere imbere kandi rugere ku nzozi zarwo.