Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yongereye igihe cyo guhinduza inote zishaje z’amafaranga 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw, aho zizakomeza guhindurwa kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, mu gihe iyi gahunda yari iteganyijwe guhagarara ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 1 Ugushyingo 2026.
BNR yasobanuye ko igihe cyo guhinduza izi noti ku bigo by’imari, cyari kurangira ku wa 1 Ugushyingo 2026, cyongereweho ukwezi kumwe, kigera ku wa 30 Ugushyingo 2026.
Izi noti zishobora guhindurirwa ku bigo by’imari kugeza kuri iyo tariki, mu gihe guhera ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, zizajya zihindurirwa gusa ku cyicaro gikuru cya BNR giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali no ku mashami yayo mu gihugu.
BNR yagaragaje ko guhera ku wa 1 Werurwe 2027, igikorwa cyo guhinduza izi noti kizaba gihagaze burundu.
Izi noti ziri gukurwa ku isoko zirimo iza 500 Frw zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 no ku wa 1 Mutarama 2013, iza 1000 Frw zakozwe ku wa 1 Nyakanga 2004 no ku wa 1 Gicurasi 2015, ndetse n’iza 2000 Frw zakozwe ku wa 31 Ukwakira 2007.
Harimo kandi inote za 5000 Frw zakozwe ku wa 1 Mata 2004 no ku wa 1 Gashyantare 2009.
Nubwo igihe cyo kuzihinduza cyongerewe, BNR yibukije ko izi noti zakuwe ku isoko guhera ku wa 2 Werurwe 2026, bityo zikaba zitagikoreshwa mu kwishyurana.
Yavuze ko icyemezo cyo kongera igihe cyo kuzihinduza kigamije guha amahirwe abaturage bagifite izi noti kugira ngo bazisimbuze mbere y’uko igihe giteganyijwe kirangira.
BNR yanamenyesheje abaturage ko hari izindi noti zizakomeza gukoreshwa ku isoko, zirimo iza 500 Frw na 1000 Frw zakozwe ku wa 1 Gashyantare 2019, ndetse n’iza 2000 Frw na 5000 Frw zakozwe ku wa 1 Ukuboza 2014 no ku wa 28 Kamena 2024.
BNR yasabye abaturage bose kuzirikana igihe cyongereweho, bakihutira guhinduza izi noti mu gihe cyagenwe.