Gatsibo: Ishuri ryibwe mudasobwa 32

Ubwanditsi
1 Min Read

Mudasobwa 32 zo mu bwoko bwa Positivo BGH zibwe Urwunge rw’Amashuri rwa Nyabiheke ruherereye mu Mudugudu wa Ryebare, Akagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo mu Karere Karere ka Gatsibo.

Amakuru y’ubu bujura yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 1 Ugushyingo 2026. Izi mudasobwa zari zisanzwe zifashishwa mu masomo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo w’agateganyo, Bingira Frank, yavuze ko abarinzi batatu bari bari mu kazi mu ijoro ubwo ubu bujura bwabaga bafashwe, bakaba bari gukurikiranwa.

Yagize ati “Mudasobwa z’ishuri zaribwe koko, kandi abarinzi batatu bari mu kazi muri iryo joro barafashwe, bakaba bari gukurikiranwa.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku mutekano w’ibikoresho by’ishuri, birimo mudasobwa zifasha abanyeshuri kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ari ngombwa gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano w’ibigo kugira ngo hirindwe ibihombo bishobora guterwa n’ubujura.

Ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye gukomeza kwita ku mutekano w’ibigo bayobora, bagashyiraho ingamba zihamye zo gukumira ubujura.”

Kubura mudasobwa nk’izi bishobora kugira guhungabanya itangwa ry’amasomo kuko uretse abanyeshuri, n’abarimu bazifashisha mu kwigisha no kuyategura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *