Kagame yasabye ibihugu bikize guhindura imyumvire ku ishoramari

Ubwanditsi
3 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bikize kwisuzuma no guhindura imyumvire n’uburyo bifata ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari, agaragaza ko hakenewe imikoranire ishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’inyungu z’impande zombi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya 28 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), iri kubera muri Antigua na Barbuda.

Kwamamaza ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni imwe mu ngingo z’ingenzi mu biganiro ku iterambere ry’ubukungu bw’ibi bihugu, kuko bishobora kugira amahirwe menshi mu mutungo kamere, isoko ryagutse n’abakozi, ariko ntibihore bibona ishoramari rihagije ribifasha kubibyaza umusaruro.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagaragaje ko hari imyumvire imaze igihe mu bashoramari n’ibigo by’imari mpuzamahanga ivuga ko gushora imari mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi (Global South), birimo n’ibyo muri Afurika, bifite ibyago byinshi ugereranyije n’ibihugu bikize byo mu Majyaruguru (Global North).

Yavuze ko iyo myumvire idakwiye gukomeza gufatwa nk’ukuri, kuko ibyago bishobora kubaho mu ishoramari iryo ari ryo ryose, aho ryaba riri hose. Yasabye ko ahubwo ibihugu n’abashoramari bashyira imbaraga mu gushaka uburyo bwo gucunga ibyo byago binyuze mu bufatanye no guhuriza hamwe ubushobozi n’umutungo.

Perezida Kagame yashimangiye ko ishoramari ari ingenzi mu iterambere ry’ibihugu, cyane cyane mu kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko no kurufasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

Yagaragaje kandi ko ubunini bw’isoko ry’igihugu butagomba kuba impamvu yo kwima umushinga w’ishoramari amahirwe yo kubona igishoro, igihe bigaragara ko ushobora gutanga inyungu. Yatanze urugero ko ibihugu bito bishobora kwagura amasoko yabyo binyuze mu bufatanye n’ibindi bihugu byo mu karere, bityo ishoramari rikorerwa mu gihugu kimwe rikagera no ku masoko y’ibindi.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku ruhare rw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu korohereza imishinga kubona igishoro, ibikoresho n’ubundi bufasha bukenewe kugira ngo ikure kandi itange umusaruro.

Yashimangiye ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ushobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura iyi myumvire, guteza imbere ubufatanye mu ishoramari no gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona amahirwe angana n’ay’ibindi mu gukurura abashoramari.

Ibi biganiro byabaye ku wa 2 Ugushyingo 2026, mu nama y’abayobozi baganiriye ku hazaza ha Commonwealth, aho Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale-Molio’o.

Inama ya 28 ya CHOGM iri kubera i St. John’s, muri Antigua na Barbuda, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye ibihugu 56 bigize uyu muryango. Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Accelerating Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth”, isobanura kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije Commonwealth iteye imbere.

Iyi nama yibanze ku gushaka ibisubizo byafasha ibihugu by’uyu muryango kwagura ubucuruzi, gukurura ishoramari, guteza imbere imirimo no kongera amahirwe y’iterambere ku baturage baby

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *